Rwamagana: Abayobozi bahawe moto barasabwa kumenya ubuzima bw'umuturage

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mur’aka karere hamwe n’abahagarariye urwego rwa DASSO mu mirenge no ku karere bahawe moto zizabafasha gukora akazi kabo neza ko guha serivise abaturage ndetse no kubacungira umutekano. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko nta rundi rwitwazo ku bahawe moto igihe batazaba bakoze umurimo wabo neza,bityo bubasaba kuzikoresha bafasha abaturage kubona serivise ku gihe no gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

kwamamaza

Abahawe moto mu karere ka Rwamagana ni abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari, n'abahagarariye urwego rwunganira akarere gucunga umutekano ruzwi nka Dasso ku rwego rw'umurenge n'akarere. 

Aba-Dasso bahawe moto bavuga ko bakeneraga kugera aho umuturage wahungabanye bakabura uko bahagera, cyangwa bakahagera batinze bitewe no kugenda bategatega.
Ubu bavuga ko moto bahawe zizabafasha gucunga umutekano w'abaturage mu buryo bwiza kandi bwihuse.

Umwe ati: “Nakeneraga transport yo kuba nava ku karere nuko nkagera ku muturage bitewe nuko abayobozi bantumye mu rwego rwo kumufasha mu bijyanye n’umutekano. Rero tukagira imbogamizi zuko gutegatega bya hato na hato byashoboraga kuba byatugora bityo bikadindiza imitangire ya servise, tukayitanga dukererewe.”

Undi ati: “ zizajya zidufasha muri operation, mu irondo, mu gukemura ibibazo by’abaturage. Mu tugari dutandukanye byajyaga bigorana kubera transport nkeya. Ingaruka byagiraga ni ukutabonera amakuru ku gihe cyangwa se gutabara umuturage. Ariko [moto] mbona ari igisubizo nk’urwego rwa Dasso kuba tubonye moto nka ba coordinator b’Imirenge.”

Ku ruhande rwa b’Abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari bahawe moto, bemeza ko zizabafasha kunoza umurimo wabo wo gushyashyanira umuturage.

Rutinduka Pierre, uhagarariye abagitifu b'utugari mu karere ka Rwamagana, yagize ati: “mu mudugudu umwe bishobora kugufata isaha imwe n’amaguru, kuzenguruka akagari ukaba wakazenguruka umwanya munini kandi uwo mwanya ukaba wakawukoresha ibindi. Ubu rero biraza kudufasha kugera ahantu hose mu buryo bworoshye, kuva mu mudugudu umwe ujya mu wundi, kuva ahantu hamwe wakemuraga ikibazo ujya ahandi. Birasaba nkaho byatwaraga nk’isaha, umuntu azajya  ahakoresha nk’iminota 10.”

Mbonyumuvunyi Radjab; Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana, avuga ko ubusanzwe umurimo Abadaso bakora wo gucunga umutekano ukenera inyoroshyangendo. Avuga ko kuba bazahawe, nta rundi rwitwazo bazongera kugira igihe batacunze neza umutekano.
Anasaba abahawe moto bose kuzikoresha bakemura ibibazo by'abaturage.

Ati: ‘ bazihawe mu rwego rw’umutekano, ahabaye ikibazo hose barabahuruza, barabatabaza bati mu murenge hano habaye ikintu iki n’iki, bano bantu barakomerekezanyije. Uba ugomba gutabara byihuse. Rero aba akeneye uburyo bwamugeza hahandi hose mu murenge wose akoreramo.”

“ turabasaba kugera ku muturage wese. Ndagira ngo ubu noneho nta excuse bafite. Bavugaga ngo byamvunye, nategereje umumotari wagombaga kuza kuntwara namubuze, nabuze uko ngerayo…ariko ubu noneho nta excuse afite kuko gukemura ibibazo by’abaturage nibyo dushyize imbere no kumenya ubuzima bwabo umunsi ku wundi.”

Ku ikubitiro hatanzwe moto 42 zihabwa bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b'utugari,n'abahagarariye Dasso mu mirenge 14 igize akarere ka Rwamagana, ndetse  na batatu bahagarariye Dasso ku karere.Ni mu gihe igikorwa cyo gutanga moto kuri ba Gitifu basigaye kizarangirana n'iki cyumweru,aho byitezwe ko moto zose zizatangwa zigera kuri 80.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Dec 19, 2023 - 17:46