
Rutsiro: Dr. Frank Habineza yasezeranyije abaturage kububakira isoko rya Gisiza
Jul 4, 2024 - 11:53
Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikje Green Party riyobowe na Dr. Frank Habineza ari kumwe n’abakandida Depite 50 bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rutsiro muri santere ya Gisiza, yasabye abahatuye ko nibamutora azabubakira isoko rya kijyambere.
kwamamaza
Kuri uyu wa Gatatu umukandida w'ishyaka Green Party Dr. Frank Habineza yiyamamarije mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Musasa muri santere ya Gisiza, yijeje abaturage ko nibamutora azabakemurira ikibazo cy'isoko ridasakaye rihari.

Ati "bambwiye ko mufite ikibazo cy'iri soko ritubakiye nimutugirira icyizere mu nzego zitandukanye, tuje hano tubasaba amajwi yo kuba Abadepite tubasaba n'amajwi yo kuba Perezida wa Repubulika nimubikora n'iri soko mwifuje naryo tuzaribubakira".
Abaturage barema isoko rya Gisiza bishimiye imigabo n’imigambi ya Green Party kuko ngo imvura yagwaga bakajyana ibicuruzwa kugama n’izuba ryava rikabica.
Umwe ati "bizadufasha kuko gucururiza ahantu hadasakaye ni ikibazo, guhora tunyagirwa ntabwo tubyishimiye".

Mu bindi bibazo bigaragazwa muri aka karere nuko hari ikibazo cy'amazi make aho Dr. Frank Habineza yabijeje ko nibamutora azakemura ikibazo cy'amazi ku buryo umuturage azajya abona litiro ijana ku munsi zihwanye n'amajerekani 5.
Nyuma yo kuva mu karere ka Rutsiro bakomereje mu karere ka Karongi umurenge wa Rubengera santere ya Rubengera, umukandida Perezida Dr. Frank Habineza yizeza abaturage ko azabafasha gukemura ibibazo biri mu bitaro bya Kibuye nk’aho ababyeyi babyaye barara ari babiri ku gitanda kimwe, n’ibindi bibazo biri muri aka karere birimo igwingira ry’abana.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Rutsiro
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


