Rulindo:Bahangayikishijwe n’ubujura bw’inka bukomeje kwiyongera!

Abatuye imirenge ya Base na Rukozo yo mur’aka karere baravuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bw’inka bukomeje gufata indi ntera. Bamwe bakeka ko ubwo bujura bwihishwe inyuma nabo bita abatenezi bazirangira ababazi. Ubuyobozi bw’akarere bemeza ko iki kibazo gihari, bugasaba abaturage kugira uruhare bugafasha ubuyobozi n’inzego z’umutekano kumenya amakuru yafasha gufata abo bajura.

kwamamaza

Abatuye mu mirenge ya base na Rukozo yaha mu karere ka Rurindo, ahanani batunzwe n’ubuhunzi n’ubworozi, gusa abatuye muri iyi mirenge baravuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bw’inka buri kugenda bufata indi ntera.

Umwe yagize ati: “Hirya muri Karama bongeye kuhatwara inka, no kuri kariya gasozi ko hakurya bahatwaye indi.”

Undi ati: “mur’iyi minsi bari kwiba inka inaha ngaharwose” “ umuntu ari kuyishyira mu kiraro nuko bwajya gucya mu gitondo ugasanga bayitwaye.”

“Nk’ubu mu kwezi kumwe bamaze nko gutwara inka nk’eshanu! Iyo bagutwaye inka baba baguhombeje kuko kugira ngo uzongere ugure indi biba bigoye. Ubwo se wakongera kubona ibihumbi 300, 400 byo kugura inka!? Ubwo ni ukuvuga ko biba birangiye kongera korora”

 Abaturage bamwe bavuga ko bakoka ko ubwo bujura bwihishwe inyuma y’abitwa abatenezi baranga inka zigurishwa. Basaba ubuyobozi  ko hashyirwa imbaraga mugushaka abiba izo nka.

Umwe yagize ati: “ Nta mwana wakwiba inka, ngo amenye naho arayigurisha! Ubundi abatenezi baziteneza nibo baba bazi n’abashobora kuzibagurira ako kanya bakiziba.”

Undi ati: “Niyo mpamvu bazitwara, uwo bayitwaye ntayibone! Kuko ziba zijyanywe n’abacuruzi b’inka. Twumva ngo bapakira n’ijoro, n’ijoro rero twe ntabwo tubizi! Nibo kuko umuturage ntabwo yatwara inka! Nonese yayitwara akayigurisha nde?”

 Mukanyirigira Judith; Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, avuga ko bazi iby’ iki kibazo cy’ubujura bw’inka, bagasaba abaturage gukomeza kugira ubufanye n’inzego z’umutekano kugira hakazwe ingamba.

 Ati:“icyo dusaba abaturage kandi twarabitangiye ni ukugira ngo natwe tugire uruhare mukwibungabungira umutekano. Turimo gukorana n’abaturage, cyane cyane mu gukaza amarondo. Ngira ngo ikibazo twabonye hano mwarakibonye, bigaragara ko abaturage batangiye no kubigira ibyabo kuko mu ijoro ry’ejo ….nibwo abari ku irondo batesheje inka uwari ayibye!”

 “Amarondo bimaze kuba umuco kugira ngo natwe ubwacu twumve ko tugomba kugira uruhare mu kwibungabungira umutekano dufatanyije n’inzego z’umutekano.”

 Abatuye mu mirenge ivugwamo ubujura bw’inka bavuga ko atari ubwa mbere haduka ubujura bw’inka kuko no mu myaka ibiri ishize bwahagaragaye.

Bavuga ko uretse no kuba nabo bafite ubushake mu bufatanye bwo kwirindira umutekano w’inka zabo, banashimangira ko amarondo yonyine adahagije kuko nubundi izo nka bazitwara bayaraye.

 @ Emmanuel Bizimana/ Isango star - Rulindo.

 Jan 10, 2023 - 17:30