
Rulindo: Gukora mu nganda n’ibirombe by’amabuye y’agaciro byabahinduriye ubuzima
Mar 6, 2025 - 10:44
Abakora mu nganda n’ibirombe by’amabuye y’agaciro baravuga ko byabahinduriye ubuzima binyuze mu iterambere bagezeho. Nimugihe ikigo cy’igihugu gishinzwe Peteroli,Gaz na Mine gisaba amakampani yose kuzigamira abakozi bakora mu bucukuzi no gukomeza kubahembera ku ma konti kugira ngo bizabagirire akamaro karambye.
kwamamaza
Bamwe mu bakora mu ruganda n’ikinombe cy’amabuye ya gaciro cya Trinity NYAKABINGO giherere mu mumurenge wa Shorongi w’akarere ka Rulindo, baganiriye n’Isango Star, bavuga ko uretse guterwa ishema niyo mirimo y’amaboko yabo, byabateje imbere mu buryo bugaragara.
Umwe yagize ati: “ kera nkiri hanze ntabwo narimfite iterambere mu rugo. Narimfite abana bato nuko aka kazi kabasha kunyishurira abana amashuli, bariga, uwa mbere yararangije. Uwa kabiri nawe agiye kurangiza ayisumbuye kuko ari mu wa gatandatu. Katumye niteza imbere mu rugo kuko inzu yanjye isa neza, mfite inka… mbese ubona ko muri rusange nta kibazo kimibereho mfite.”
Justin UWIRINGIYIMANA; Umuyobozi mukuru muri Trinity Nyakabingo,avuga ko bashize imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abakozi bacura amabuye y‘agaciro, mu gutanga imirimo hitandwa ku bakikije ikinombe.
Yagize ati:“ imishahara bakura hano irenga ibihumbi 700 by’idolari, iyo ni imishahara ikoreshwa hano ( locally). Hari nka project ya gare turi kuzuza hariya ruguru, hari ibikorwa by’abadamu by‘ubuhinzi: babantu bahoze bakora ubucukuzi butemewe. Basaruye ibigori hariya, bafite ubworozi bw’inkoko, ni byinshi.”
SENGUMUREMYI Donat; Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubucukuzi mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe Peteroli, Gaz na Mine, asaba sosiyete zose zikora ubucukuzi nk‘ubu kwita ku bakozi bagahemberwa ku makonti ndetse bakanabazigamira, kugira ngo bibagirire akamaro karambye.
Ati:“ ubu twatangiye gahunda yuko abantu bazajya bahemberwa ku makonte kugira ngo nibura abashe kuba yakorana n’ibigo by’imari. Kuko mbere wasangaga bahemberwa mu ntoki nuko ugasanga ayo mafaranga uburyo umuntu abasha kuyacunga...“
“ikindi twongeyeho, iyo watangiye kubahembera kuri konte, biririshye ko utangira kubazigamira. Mwabonye ko iyi mirimo isaba ingufu. Ushobora gukora imyaka ingahe, ugasanga utakaje ingufu. Rero ni gute nyuma y’imyaka ingahe, utangiye kuba umusaza, utangiye kugira intege nke utakibasha gusunika imashini, ushobora kuzabaho, ukagira ubwizigame. Ibyo nabyo twatangiye kubitekerezaho kandi abantu batangiye kubyubahiriza. Turi kubishyiramo ingufu kugira ngo uburyo umuntu yita ku bakozi be mu bijyanye n’ibyo babona bikabagirira umumaro.“
Iki kinombe cya NYAKABINGO giherere mu mu murenge wa shyorongi gicukurwamo amabuye yo mu bwoko bwa Worfam akorwamo ibikoresho binyuranye birimo intwaro z‘ubwoko butandukanye, indege, amasasu ndetse n’ibindi. Mu Rwanda ni hamwe mu hacukurwa amabuye y’ubu bwoko ku mugabane wa Africa.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Rulindo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


