Rulindo-Base: Babuze inyama kubera ibagiro ryafunzwe!

Abatuye mu murenge wa Base wo muri aka karere baravuga ko bagowe no kubona aho bakura inyama kubera ko ibagiro ryafunzwe. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ryafunzwe bitewe n’ amakosa yakozwe na rwiyemezamirimo. Icyakora buvuga ko iri bagiro rigiye kongera gukora.

kwamamaza

Abaturage bo mu murenge wa Base baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, bavuga ko kudakora kw’ibagiro ryaho bituma batabasha kubona aho bagura inyama.

Umwe yagize ati: “ Bitugiraho ingaruka natwe ubwacu kuko nazaga niba nabonye nayo 500 nkagura ikinono nkagicisha mu mazi cyangwa nkagiteka mu isombe. Kuva iri bagiro ridakora twahuye n’ingaruka nyinshi cyane, nkaza nutwo turege nkatugura katushyira mu gasombe none twatwo tukibona!”

Undi ati: “ubuzima bwacu bwarahagaze kuko twagiraga igihumbi cyangwa 500 tukagura akanono, tukajya gukubita mu gasombe…”

“ washakaga akaboga ukakabona! noneho wajya no guhaha, ugahaha neza ariko ubu ibiciro byariyongereye kuko inyama bazibagira iriya….mbere zaguraga 2 500Fr ariko ubu zageze kuri 3500Fr ku kiro.”

Bavuga ko akenshi inyama zituruka mu karere ka Gakenke naho zigereye mu karere ka Rulindo zikahagera igiciro cyazo cyatumbagiye.

Basaba ko bakongera kwegerezwa ibagiro, cyane muri iyi minsi mikuru.

Umwe ati: ahubwo nkamwe mwakatubereye abavugizi nuko ibagiro bakarifungura! Ubuse ko ziva kure ninayo mpamvu zanahenze! Ni ukugira ngo bafungure nanone ibagiro nuko tujye tubona aho twihahira.”

Undi ati: “ turongera gusaba ngo bafungure ibagiro rwose! Kuko tugize Imana rikongera rigafunguka twakongera tugashisha!”

Mutsinzi Antoine; Umuyozi w’ungirije ushinzwe imibereho ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mur’ aka karere, avuga ko gufungwa kw’iryo guriro kwari kwatewe n’amakosa yari yagaragayemo.

Avuga ko ayo makosa arimo ay’isuku nke ndetse n’ibindi, ariko ubu byarakemutse kuburyo ryatangira gukora.

Ati: “Ni amakosa yari yabayeho, nuko ugasanga ibagiro hari ibintu byakozwe, ntibyakorwa neza. Ariko REMA yari yaje itubwira ibyo tugomba gukosora, twarabikosoye rero, abaturage guhera ejo bazatangire kuhagera.”  

Iri bagiro ryari ryafunzwe bitewe n’amakosa yari yagaragariye n’ ikigo cyigihugu gishinzwe ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi, bituma baba barahagaritse bitewe n’umwanda ndetse n’amazi yanduye bashoraga mu ngo z’abaturage.

@Emmanuel Bizimana/Isango Star- Rulindo.

 Dec 28, 2022 - 17:28