Ruhango: Koperative Imbere Heza iravugwaho kwambura abanyamuryango miliyoni 13Frw

Mu karere ka Ruhango, abanyamuryango ba Koperative Imbere Heza y'abacunga umutekano, baravuga ko abayobozi bayo babakoreye ubwambuzi, aho bwabakase amafaranga bubizeza kuyabazigamira ariko baza gusanga ari ikinyoma bakaba basaba kurenganurwa.

kwamamaza

Abanyamuryango ba Koperative Imbere Heza bagaragaje iki kibazo, ni abo mu murenge wa Byimana. Biganjemo abacunga umutekano ku bigo by'amashuri, ku bigo nderabuzima, ku mabanki, no ku biro by'imirenge.

Bafite urutonde ruriho abantu 60, aho buri umwe kuva mu 2013 yakaswe 74,124Frw, ubuyobozi bwa Koperative yabo bubabwira ko buyabazigamiye bukazayabaha nyuma y'imyaka itatu, gusa baje gusanga ari ikinyoma kuko byahagaze mu 2019 bayabajije baterwa utwatsi.

Umwe ati "twajyanyeyo imapuro kenshi zo kwaka amafaranga yacu y'ubwizigame bakazakira bakanazisinyaho, baratubwira ngo tugende bazadutumaho baduhe amafaranga yacu twarategereje turaheba kugeza ubwo Meya w'akarere ka Ruhango yaje hano Mubyimana gukoresha inama icyo kibazo tukimugezaho". 

Umuyobozi w'iyi Koperative Imbere Heza, Nzimbana Kabalisa Innocent, avuga ko hakozwe ubugenzuzi bityo bwitezweho ibintu bibiri birimo kuba Koperative yakwishyura aba banyamuryango, cyangwa abacunze nabi uwo mutungo bakabishyura.

Ati "inzego zidukuriye zatanze umurongo dutegereje ko ubutabera bukora akazi kabwo dukeka ko havamo ibintu bibiri bariya bakekwa bashobora gutsindwa batsinzwe ubwishyu baba babufite bashobora no gutsinda batsinze nibwo koperative yakwishyura abakozi kuko bagomba kwishyurwa". 

Kugeza ubu Koperative Imbere Heza icunga umutekano mu karere hose ka Ruhango, amafaranga bakaswe yose hamwe ngo ni miliyoni 13Frw. Kubura kwayo, bivugwa ko abayobozi bamwe bagiye bayiha, bagahaho na bamwe mu banyamuryango.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Ruhango

 Apr 29, 2024 - 06:03