
APR FC yegukanye igikombe cy'Amahoro nyuma y'imyaka 8 itagikoraho
May 5, 2025 - 08:29
APR FC yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro cya 2025, nyuma y'imyaka 8 itagitwara. Iki gukombe cyabaye icya kabiri umutoza Darko Novic yegukanye muri uyu mwaka w'imikino nyuma yuko bari batwaye igikombe cy'intwari.
kwamamaza
Kuri iki cyumweru, tarki ya 04 Gicurarasi (05) 2025 nibyo ikipe ya Rayon sports na APR FC zahuriye mu mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro. Abatoza ku mpande zombi bahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi 11 bakurikira; ku ruhande rwa Gikundiro umutoza RWAKA Claude yakoresheje:
Ndikuriyo Patient, Serumogo Aly, Bugingo Hakim, Omar Gning, Youssou Diagne, Souleymane Daffe, Ndayishimiye Richard, Muhire Kevin Biramahire Abeddy, Aziz Bassane na Iraguha Hadji.
Darko novic wa APR FC yakoresheje Ishimwe Pierre, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunussu, Nshimirimana Ismael Pitchou, Ruboneka Bosco, Lamine Bah, Mugisha Gilbert, Denis Omedi...

Umukino watangiye APR FC isatira kuko mu minota 2 gusa yari imaze kubona kubona imipira ibiri y’imiterakano, aho yose yatewe na Ruboneka Jean Bosco. Gusa ntabwo bigeze bayibyaza umusaruro.
Abakinnyi ba Rayon sports batangiye bahuzagurika, aho amakosa bakoraga muri iyo minota yakosowe neza na APR FC ku munota wa 5 Djibrill Ouattara yafungura amazamu ku mupira yari azamukanye ku ruhande acenga arekura ishoti ryinjiye neza mwizamu rya Rayon sports.
Umukino wa komeje ariko Rayon sports ikomeza kujya itakaza imipira byahato na hato Ku munota wa 31 APR FC yatsinze igitego cya 2 ku mupira abakinnyi bayo bazamukanye biruka ubundi Ruboneka Jean Bosco awuhindura imbere y’izamu usanga Mugisha Gilbert atsinda igitego cya kabiri.

Umutoza wa Rayon sports, Rwaka Claude yahise akora impinduka mu kibuga akuramo Sulleiman Daffe hajyamo Niyonzima Olivier Seif. Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Rayon Sports yabonye uburyo imbere y’izamu kuri kufura yaritewe na Muhire Kevin ubundi Youssou Diagne ashyiraho umutwe ariko Ishimwe Pierre aba maso.
Igice cya kabiri cyatangiye Rayon sports ikora impinduka mu kibuga havamo Iraguha Hadji hajyamo Rukundo Abdoulrahman wayifashije mu kibuga hagati. Rayon Sports yakomeje kubona buryo bwo gutsinda igitego gusa ntibabubyaze umusaruro.
Ku munota wa 72 amakipe yombi yakoze impinduka mu kibuga aho ku ruhande rwa APR FC havuyemo Mamadou Lamine Bah hajyamo Niyibizi Ramadhan, naho ku ruhande rwa Rayon Sports havamo Aziz Bassane hajyamo Adama Bagayogo.

Rayon sports yabonye ubundi buryo Ku munota wa 82 Adama Bagayogo yateye kufura neza ariko Ishimwe Piere ayikuramo gusa umupira ntiyawugumana usanga Ndayishimiye Richard imbere y’izamu kuwufunga biramunanira uramurenganye.
Iminota 90 yarangiye bongera iminota ine, irangira bikiri ibitego 2 bya APR FC kubusa bwa Rayon sports. Gitinyiro yegukana igikombe cy’Amahoro cya 2025, kiba icya 14 yegukanye mu mateka mu gihe Rayon sports ifite ibikombe by'amahoro 10.

@Shumbusho Darius/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


