
ARSENAL igiye kwimukira kuri sitade ya Wembley
Oct 8, 2025 - 10:09
Ikipe ya Arsenal igiye kujya yakirira imikino yayo kuri sitade ya Wembley nyuma yaho igiye kwagura Emirates stadium isanzwe ikiniraho
kwamamaza
Ikipe ya Arsenal iri mu biganiro byo kwagura Emirates Stadium isanzwe yakiriraho imikino yayo aho ishaka ko yajya yakira abantu 70,000 ivuye ku 60,704.
Mu gihe amwe mu makipe akomeje kwagura amasitade yakiriraho imikino ubuyobozi bya Arsenal bwongeye gusubukura umushinga wo kwagura emilates stadium, ni nyuma yaho uyu mushinga wari watekerejweho ariko ntiwanozwa uburyo bwo kwagura sitade ya Emirates buje busanga ibyifuzo by'abafana b'iyikipe binubira igiciro by'amatike bihanitse kandi bikomeje kwiyongera, abakunzi ba the gunners basabye ubuyobozi bw'iyikipe ko bwagabanura ibiciro byamatike kuko itike yo kwinjira ku mukino arsenal yakiriye bihanitse ugereranyije nandi makipe akina premier league.

Arsenal iteganya ko mu gihe uyu mushinga watangira iyi sitade izahabwa ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 70,000 byazayigira sitade ya kabiri yakira abantu benshi ya ekipe kandi hakongerwamo ibikoresho bujyanye n'igihe ndetse hakajya haberamo ibindi bikorwa birimo kwakira ibitaramo bya muzika.
Muri raporo za mbere z'ibiganiro zanzuye ko Bimwe mu bibazo byaganiriweho harimo ko igihe imirimo yo kwagura yaba itangiye iyi kipe yahita yimukira Wembley stadium akaba ariho izajya y'akirira imikino yayo, lki gikorwa cyahuriranye n'isabukuru y'imyaka 20 Arsenal yimukiye muri Emirates stadium kuko mu mwaka utaha wa 2026 ni nyuma yaho yari bayitashye muri 2004

Iyi sitade ubu yakira abantu 60.704, ikaba sitade ya ekipe ya gatanu nini mu Bwongereza. Nyuma ya sitade ya Manchester United's Old Trafford iyoboye izindi ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 74,879, ikurikiwe na Tottenham Hotspur Stadium ifite 62,850.





kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


