Rubavu- Kanama: Abaturage bakubitwa n’abayobozi bakajyanwa kwa Muganga ntibahabwe ubutabera!

Abatuye umurenge wa Kanama barinubira gukubitwa n’ubuyozi bikabaviramo kujyanwa mu bitaro. Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko iki kibazo bukizi kandi n’ibimenyetso by’abakubiswe biri gushikirizwa ubugenzacyaha byagaragara ko bahohotewe koko ababikoze bakabibazwa.

kwamamaza

Turatsinze Jean D’amour ni umuturage wo mu kagari ka Kamuhoza mu murenge wa Kanama ho mu karere ka Rubavu, avuga ko yakubiswe n’umuyobozi w’umutekano ahagaragiwe n’umuyobozi w’umurenge, agakubitwa hafi kumumena amaso  nuko ajyanwa mu bitaro.

 Ati: “ yakubise , umubiri wose ntaho atakubise! N’amaso arayamena…”

Ibi kandi bishimangirwa na Nshimiyimana Faustin, nawe uvuga ko yakubiswe n’abayobozi nyuma yo gusanga bamutegerereje iwe mu rugo.

Avuga ko bamubohera amaboko inyuma, baramukubita kugeza naho yihagaritse amaraso! noneho bamuhambuye amaboko bamujyana kumuvuza.

Ati: “ natashye ari saakumi n’ebyiri n’igice nuko ngeze hafi yo mu rugo mpahurira n’abayobozi barimo uw’umudugudu, mutekano ndetse n’inkeragutabara. Nuko barambwira ngo mbese ko ntishyura ibihumbi bitanu bya mituweli byasigaye! Nuko ndababwira ngo nzayatanga ari ku cyumweru, noneho barambwira ngo sinava aho!”

Yongeraho ko “Ubwo bahise bamfata bambohera amaboko inyuma noneho banjyana kumfunga. RIB ihageze isanga ndikwihagarika amaraso irandekura nuko njya gutanga ikirego. Maze kugitanga nibwo umuyobozi w’umurenge yanyitambitse ndetse kugeza na n’ubu. Nshaka icyo anyitambikira narakibuze.”

Nshimiyimana avuga ko yazizwaga kuba atararangiza kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Aba kandi biyongeraho Theogene uvuga ko yakubiswe akanafungwa azizwa kuba yajyanye umuvandimwe we wari wakubitiwe ku karere azira kugera umuyobozi w’umurenge maze ibyo bigashingirwaho yitwa Igihazi.

 Ati: “ baramfashe barankubita ngo ninjye woshya mwene mama kujya kurega gififu w’umurenge, ubwo rero ngomba gukubitwa nkanafungwa ndetse bakananjyana I Nyabishongo ngo kuko ndi Igihazi.”

Aba baturage bakubitwa inkoni ndetse bamwe  zikanazirwara, bavuga ko baterwa agahinda n’uko bava kwa muganga ariko bajya gutanga ibirego bagasanga umuyobozi w’umurenge yabatanzeyo.

Umwe ati: “icyo twasaba ni uko baturenganura kuko kuva ku mudugudu kugera ku murenge ari ruswa y’umudugudu kubera ko bukubita abantu noneho bakajyana ruswa kwa gitifu bakayibajyanira kuri RIB. Turasaba kurenganurwa n’inzego zibakuriye.”

 Undi ati: “  Njyewe hageze igihe mayor anyandikira urupapuro nyijyanira gitifu kugira ngo akemure icyo kibazo ariko kugeza iyi saha yanze kugikurikirana, mbese niko karengane dufite mu murenge wa Kanama!”

 Mugisha Honere; umunyamabanga nsingwabikorwa w’uyu murenge wa Kanama, avuga ko nta baturage bishyuzwa Mituweri ku ngufu, ndetse ko niba hari n’umuturage uhohoterwa yabigeza ku nzego zibishinzwe zikabikurukirana.

Icyakora umunyamakuru w’Isango Star, yamubajije kubivugwa n’abaturage ayobora bamushinja kwitambika ibirego byabo, avuga  ko atariwe uha RIB amabwiriza.

Mugisha, ati: “ nta baturage bishyuzwa mituweli ku ngufu kandi n’uwaba yahohotewe, hari inzego zibishinzwe zabikurikirana. Ntabwo nyobora RIB kuburyo nayiha amabwiriza.”

 Icyakora UwajenezA Jeannette; ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Rubavu, avuga ko ibi bimenyetso by’uko bahohotewe byashikirijwe ubugenzacyaha, kugira ngo bisuzumwe.

 Ati: “ Ibyo bimenyetso byashikirijwe urwego rw’ubushinjacyaha,ubwo nibigaragara ko koko hari umuyobozi wamuhohoteye azabibazwa.”

 Aba baturage bo mu Murenge wa Kanama bavuga bashize amanga ko bahohoterwa n’ubuyobozi bw’uyu murenge, banavuga ko kubivuga ari irindi kosa bashinjwa bagahohoterwa.

Hari kandi  nabavuga ko bakubitwa n’ubuyobozi bazizwa ko bataruzuza umusanzu mu kwivuza  nk’ibituma abayobozi batesa imihigo.

 @ Emmanuel Bizimana/ Isango Star- Rubavu.

 Sep 19, 2022 - 14:22