
Rubavu: barashimira ubufasha bahawe nyuma yo guhura n'ibiza
Apr 29, 2025 - 09:31
Abaturage bo mu mirenge ya Nyakiriba na Busasamana baherutse guhura n'ibiza by"imvura barashimira umuryango utabara imbabare Croux-Rouge wongeye kubaha ibikoresho byibanze mugihe ntacyo bari basigaranye. Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu busaba abaturage bahawe ubufasha kwirinda kugurisha ibikoresho bahawe, ahubwo bakabikoresha icyo babibahereye.
kwamamaza
Abaturage bo mu mirenge ya Busasamana, Nyakiriba ndetse n'indi bihana imbibi, bavuga ko nyuma yo guhura nibiza byimvura bikabigirizaho nkana basigaye ntacyo basigaranye.
Ubwo bamwe muribo baganiraga n'Isango Star, umwe yagize ati:" twabaye turi mu ngo nka saa cyenda imvura iri kugwa nuko umugezi witwa Nyabisazi tubona wadutembanye utugerana mu mazu."
Undi ati:" imvura yaguye ari nyinshi, urubura ruteye ubwoba noneho rukajya ruratobora amabati, ibyo mu nzu byose birangirika."
Umuryango utabara imbabare Croux-Rouge Rwanda wagobotse aba baturage ubaha ibikoresho byibanze byo mu rugo byatwawe n'amazi. Abasenyewe nibyo biza nabo bahabwa isakaro kugira ngo bongere bubake. Aba bose bashima ko batekerejweho kuko icyizere cyari cyamaze kuyoyoka.
Umwe ati: none nadufashije baduhaye isakaro, turi gushima cyane."
Undi ati:" kuba Croux-Rouge itugobotse tubyakiranye n'umutima mwiza, ni umufatanyabikorwa mwiza. Ubuyobozi bwose turabushima kuko mutasutabaye. "
MULINDWA Prosper; umuyobozi w'Akarere ka Rubavu asaba aba baturage gukoresha ibyo bahawe icyo bigenewe bakirinda kubigurisha nkuko bamwe babigenza.
Ati:" mwebwe rero, ibi bikoresho muzabikoreshe neza kuko hari n'abandi bakenewe gufashwa. Croix Rouge turayishimira ariko tugenda tureba no mu bushoboI bwa Leta cyangwa abandi bafatanyabikorwa tugatanga ibigendanye n'ikibazo umuntu yahuye nacyo. Hari ukeneye ibiribwa, hari ukeneye matelas, hari ukeneye ibyo gutekaho, hari ukeneye isakaro."
Agaruka ku mpamvu zatumye baza gufasha aba baturage, MAZIMPAKA Emmanuel; Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge yu Rwanda, yanavuze ko ari nshingano za Croix-Rouge.
Ati:" hari abaturage bari bababaye, batari bafite aho begeka umusaya, badafite amazu, ibyo batekamo, ibiribwa n'aho babitekera. Twaje rero kugira ngo tubagoboke, ni 88 twagobotse dutanga isakaro, ibikoresho byo mu ngo."
Imibare igaragaza ko kuva imvura yatangira kugwa mu karere ka Rubavu, honyine inzu zirenga 37 zangijwe babyo, naho ubuso bungana na Ha zirenga 130 bwariho imyaka bwarangiritse, nk'uko bigatagazwa n'ubuyoboI bw'aka karere.
Abafashijwe na Croix Rouge bahawe ibirimo ibiryamirwa, ibikoresho byo mu rugo birimo amasafuriya, amabati ndetse n'ibindi bitandukanye bikenerwa mu rugo.
Urubyiruko rwahawe imyitozo yo gutabara abarohamye
Mu rwego rwo gutanga ubutabazi bwibanze bwihuse, Croux-Rouge y'u Rwanda yahaye urubyiruko imyitozo yo gutabara abarohama mu kiyaga cya Kivu ndetse n'ibikoresho bakwifashisha kandi ngo bitanga umusaruro kugeza no hakurya yimipaka.
Yifashishije urugero, umwe yagize ati:" hari ubwato bwarohamye mu gihugu cyo hirya...abakorerabushake bacu bafatanyije n'izindi nzego z'ubuzima ndetse n'iz'umutekano, twafatanyije kurohora."
Iruhande rw'ibi, hari n'abahawe imyitozo yo gutabara mu bigo by"amashuri aho byaba ngombwa.
@ Emmanuel BIZIMANA/ Isango star - Rubavu.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


