Rubavu: Bahangayikishijwe n’amazi ava mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro akabangiriza imitungo

Abatuye munsi y’ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro byo mu murenge wa Nyamyumba baravuga ko bahangayikishijwe n’uko iyo bwije bohereza amazi ava mur’ibyo binombe akabangiriza imitungo. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye kwihutira gukurikirana iki kibazo kugira ngo bugikemure vuba.

kwamamaza

Abaturage bo mu kagari ka Busoro ko mu murenge wa Nyamyumba bavuga ko bahangayikishinjwe n’amazi aturuka mu birombe by’amabuye ya gaciro yoherezwa mu ngo zabo nijoro akabangiriza imitungo.

Umwe muri bo yagize ati:“ bo baravoma noneho niba bayabika mu matanki sinzi uko bigenda ariko nyuma yaho n’ijoro niho bohereza amazi menshi cyane, mbese y’indenga-kamere. Ugiye kureba uko hameze, hamaze gucika kandi  kuva bataratangira kuvoma hari kameze nk’aha ngaha[hameze neza] ariko hamaze gucika hagiye mu kuzimu muri metero eshanu [z’ubujyakuzimu].”

Yongeraho ko “ banga kugaragaza amazi ko ari kumanuka noneho n’ijoro bakohereza amazi menshi kuko guhera saa mbili z’ijoro barayohereza noneho bakayahagarika guhera saa kumi n’imwe z’igitongo. N’ubu sinzi impamvu batarayohereza, aba akiri kumanuka.”

Undi ati: “Urabona imirima y’abaturage kugera iriya epfoyarashize! Ariko iyo tubibwiye ubuyobozi nta ngufu babishyiramo, namwe amaso arabaha urabyibonera.”

Aba baturage bavuga ko batewe impungenge no kuba aya mazi yoherezwa mu masaha y’ijoro kandi ashobora kubasanga mu mazu, bikiyongeraho kuba bagana n’ubuyobozi ntibugire icyo bubikoraho.

Basaba inzego bireba kuba zabarenganura, cyangwa aho ayo mazi anyura hakagomerwa.

Umwe ati: “Yaba Leta cyangwa uyu mushinga ucukura amabuye y’agaciro bagafatanya bagashakisha inzira y’aya mazi ariko nanone tukanishyurwa kubera ubutaka bwacu bwagiye kuko turabusorera.”

 Undi yunga murye, ati: “Njyewe ndasaba ko baza bagasana uyu muyoboro, bakawubakira noneho amazi ntakomeze kutwangiriza. Ariko niba hari n’ibyo bangije bakabinyishyura kuko byaguyemo kandi biracyarimo hariya! Biri kumpmbya kuko isambu irahashiriye, urabona niho ntuye kandi bimaze gucikana aha, ejo uzasanga byageze no kur’iyi nzu!”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko bugiye gukurikirana iki kibazo kugirango gikemurwe byihuse.

Kambogo Ildephonse; umuyobozi w’aka karere, yagize ati: “Ayo ni amakuru akomeye cyane kuko ikintu cyose kiba kibangamiye umuturage, iyo amakuru amenyekanye gihabwa umurongo. Ayo ni amakuru baba baduhaye tuba tugiye kugenzura hanyuma tukabibafasha. Abo bantu bacukura nibo tugomba guhura nabo mu buryo bwihuse.”

Amazi arekurwa ava mu birombe by’amabuye y’agaciro, abaturage bashimangira ko akuze kuza mu masaha baba baryamye ndetse rimwe akarekurwa ku manywa, nk’uko byagenze ubwo umunyamakuru w’Isango Star agihari.

Aba baturage bavuga ko  bahangayikishijwe n’abana bato baba bari hafi yaho anyura kuburyo byoroshye cyane ko yabateza ibyango, ndetse no kuba anyuzwa no mu mirima yabo, imitungo yabo ikaba iri kwangirika bareba.

@ Emmanuel Bizimana /Isango Star -Rubavu.

 Nov 7, 2022 - 11:46