Rubavu: Abashabitsi n’abajya guhaha muri RDC babyamburirwa ku mupaka

Abakora ubushabitsi bwambukiranya imipaka n’abajya guharira mu gihugu cya baturanyi cya Rebulika iharanira Demokarasi ya Congo barinubira kuba iyo bahahiyeyo babyamburirwa ku mupaka. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bwakurikiranye iki kibazo bugasanga harimo amanyanga y’abaturage bajya gufasha abacuruzi kwambutsa ibicuruzwa.

kwamamaza

Ku mupaka uhuza U Rwanda n’igihugu cy’igituranyi cya Republika iharanira Demokarasi ya Congo, hari abiganjemo abaturage bo mu karere ka Rubavu bakora ubushabitsi ndetse n’abajya guhaha mur’iki gihugu. Aba bahuriza ku kuba iyo hagize ucyura umuhahanwa awamburirwa ku mupaka.

 Umusore umwe muri bo yabwiye umunyamakuru w’Isango Star, ati: “Nagashize hano mu mufuka kugira ngo batakanyaka! Rwose dukeneye leta yacu kugira ngo idufashe.”

Uyu wari ufite ikilo kimwe cy’umuceri akuye muri RDC, avuga ko “ hano mu Rwanda ni 3400Frw mugihe hariya nakiguze  amafaranga 1000  ya Congo [500Frws].”

 Umubyeyi umwe nawe wari wahahiye mur’iki gihugu cy’abaturanyi, yagize ati: “Hariya barawusigarana nuko abana bararara inzara! Nonese sinari nawuhashye[umuceri] ntibawunyatse ! nturikureba ko ari Omo bansigiye.”

Undi ati: “ uri kugura agasukari wagera hariya bakakajyana! Ubu abana banjye ntibaheruka kunywa igikoma kirimo isukari.”

 “ iyo utwaye akenda kamwe, agakoti ukifubitse barakakwambura! Abakobwa bari hariya barasaka bakakwambura ubusa uri n’umubyeyi! Ejo batwaye amavuta, none batwaye umuceri….”

 Aba baturage bavuga ko impamvu bahitamo guhahira muri RD Congo ari uko ibiciro byaho biri hasi ugereranyije no mu Rwanda, bigatuma iyo bagiyeyo bahitamo kugaruka ntacyo bitwaje nubwo batabitahana.

 Aba basaba leta kubareka ugize icyo azana kacyinjiza cyangwa ibiciro bikagabanywa ku isoko ryo mu Rwanda mu rwego rwo gukemura ikibazo mu buryo burambye.

 Umwe yagize ati: “Leta idufashe noneho niba umuntu yahashye nako kabakure k’umuceri noneho nagera aha[ku mupaka] agacyure.”

 Undi ati: “ leta igabanye ibiciro bya hano noneho ntitugurire muri RD Congo, ahubwo tuze tugurire iwacu mu Rwanda.”

 Ni abigize abakomisiyoneri!

 Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu  buvuga ko bwinjiye muri iki kibazo muburyo bwimbitse ariko busanga bitandukanye nuko aba baturage babivuga.

Buvuga ko bwasanze hari abigira abakomisiyoneri bagatwaza abacuruzi ibicuruzwa babigabagabanye kugira ngo bakwepe imisoro, Nk’uko Kambogo Ildephonse ;Umuyobozi w’aka karere ka Rubavu abisobanura.

 Ati: “Iki ni ikibazo twakurikiranye ku buryo bwimbitse ariko ikimaze kugaragara ni uko harimo amanyanga. Abaturage baratwiyambaje nuko tugezeyo dusanga ahubwo baba bagemuriye abacuruzi. Usanga abantu 6 cyangwa 7 barabyitwaje noneho ukabona bari kubihuriza hamwe kugira ngo umucuruzi acuruze. Ibyo rero ntabwo ari ibyo kurya gusa, ndetse n’ inkweto n’indi myambaro.”

 Yongeraho ati “ abaturage bajye babanze birinde amakosa yo gukwepa imisoro. Kandi urumva baba babaye abakomisiyoneri, bakishyurwa hanyuma bagakoresha amakosa inzego.”

Ibiciro biri ku isoko ry’u Rwanda muri’iki gihe nubwo ntacyo biravugwaho, ariko ni imwe mu mpamvu ituma abatuye n’abagenda akarere ka Rubavu bifuza kujya guhahira muri RDC.

 Ibi kandi bishobora kuba binajyana n’agaciro k’ifaranga gasa n’akamaze gutakara. Ni mugihe benshi bategereje ko hari icya korwa, bikaringanizwa n’imisoro kugira ngo abantu benshi  bisange ku soko ryo mu Rwanda.

 Ni inkuru ya Bizimana Emmanuel/Rubavu.

 Aug 24, 2022 - 00:22