Rubavu: Abasenyewe n’ibiza bacumbikiwe muri site ya Rugerero barashima uko bitabwaho.

Abasenyewe n’ibiza bacumbikiwe muri site ya Rugerero baragaragaza ko nubwo ntawishimira ibyago byabagwiriye bishimiye uko bari kwitabwaho. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bukomeje gufatanya n’inzego nkuru z’igihugu kugeza igihe aba baturage bazasubirira mu buzima busanzwe.

kwamamaza

Site ya RUGERERO icumbikiye abantu basenyewe n’ibiza iherereye mu murenge wa Rugero mu karere ka Rubavu, irimo abagera ku 2 400,  hakorwa ibishoboka byose  kugira ngo ibyingenzi abantu bakenera iyo bari mu buzima bwo hanze naho bikahaboneka.

Yaba Serivise z’ubuzima n’iz’ubuvuzi mur’iyi site zihagarariwe n’umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gisenyi, Chef Supertendent Weralis TUGANEYEZU.

Avuga ko nta muntu uraburira ubuzima muri iyi nkambi ahubwo imaze kubyariramo ababyebyi 25, bivuze ko havukiyemo abana barenga 25.

Yagize ati: “mu ishusho rusange y’ubuzima navuga ko nta bibazo bidasanzwe by’uburwayi. Ni uburwayi n’ubusanzwe wasanga muri communaute bisanzwe. Muri rusange, aha twakira abantu nk’150 baza kwivuza indwara zinyuranye. Mubaza hari ababa barwaye indwara zoroheje tukabavurira hano, tukabaha imiti bagasubira mu buzima bwabo busanzwe ariko hari n’abaza barembye bigasaba ko bahabwa ambulance [imbangukiragutabara] ikabajyana ku bitaro bya Gisenyi.”

Mu burezi, abana bagera kuri 528 bari kwitabwaho hifashishijwe imfashanyigisho zigezweho, nabyo bigakorerwa muri iyi nkambi. Abarezi babo bavuga k0 bari gukora ibishoboka byose kugira ngo abana bagendane n’abandi bose mu gihugu.

Umwe ati: “Nkurikije inyigisho tugenda tubahereza kuko bari mu byiciro bitandukanye [baby class,…] mbese uko ari bine tugenda tubaha inyigisho zitandukanye. Abana tubigisha ku rugero bariho, tukabaha tugendeye ku rugero bari bagezeho kugira ngo nibasubira ku ishuli ubwo tuzaba dusubiye aho twari dutuye, tuzagende dufatira aho twari tugeze.’

Undi ati: “gahunda y’amasomo niyo twibandaho cyane, muri gahunda yo gukangura ubwonko bw’umwana , tubigisha imibanire n’abandi bana kuko biri mu bintu by’ingenzi. Ubundi tuba turi kumwe nabo kuva saa mbiri n’igice kugeza saa kumi n’imwe n’igice.”

TUYIZERE Lidia niwe urikwenyegeza umuriro utetsweho inkono nyinshi kugira ngo bagaburire abantu barenga ibihumbi 2 ooo bari muri iyi nkambi. Mu gitondo banywa igikoma, saa sita na nimugoroba bagafata amafunguro.

Mu kiganiro na Lidia, avuga ko aha  kurya indyo y’uzuye ari ihame, ati: “turabizirikana kuko mu guteka duhinduranya indyo, cyane cyane ifunguro twatetse saa sita ariryo duteka nijoro. Dutanga amafunguro atatu kiu munsi: mu gitondo ni igikoma, saa sita tugateka umuceri, nimugoroba tugateka akawunga, tugahinduranya.”

Abari mu nkambi bagaragaza ko nubwo ntawishira ibibi byabagwiririye ariko  bishimira uko bafashwe.

Umwe ati: “ ishusho y’imibereho ya hano mu nkambi , uko tubayeho, dufashwe neza, baratugaburura tukajya, aho tujyama murahabona kuko ibintu byacu amazi yarabijyanye byose , mbese baratwitaho uko leta ishobojwe.”

Undi ati:“ hano mu inkambi abayobozi bakoze uko bishoboka kose bari kutwitaho , kubyo turya, kuturebera isuku aho turara….”

NZABONIMPA Deogratias; Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, avuga ko nubwo ari urugendo rutagerayo aka kanya, bose bazagera aho bafashwa kuyivamo bagasubira gutura.

Ati: “ ntekereza ko ari urugendo, ni urugendo dutangiye …haba gutuza aba baturage, haba kubimura, haba kuganira nabo ni urugendo twavuga ko atari urw’umunsi umwe. Tuzakomeza tuganire nabo mu byiciro dukoresheje amahirwe menshi atandukanye .”

Umunsi ku w’undi, hari abari gutaha bagafashwa n’ubuyobozi kujya gukodesha, mugihe hari amasite arigutunanywa bazajya gutuzwa mo.

Abenshi mu bari mu nkambi , aha mu karere ka Rubavu ,bari batuye nyuma yo gusenyerwa n’ibiza, hari n’inyubako zitasenyutse ariko zigashirwaho ibimenyetso by’uko zizasenywa bose bagakurwa ku nkegero z’umugezi wa Sebeya , ariwo nyirabayaza wo gusenyera abari muri iyi nkambi, umugezi bita umuturanyi mubi.

 @Emmanuel BIZIMANA/ Isango star - Rubavu.

 Jun 8, 2023 - 14:21