Rubavu: Abarwaye indwara zo mu mutwe bakazikira baracyugarijwe n’akato!

Bamwe mu barwaye indwara zo mu mutwe bakazikira baravuga ko bacyugarijwe n’akato bahabwa na sosiyete nyarwanda. Nimugihe hari abavuga ko bigoye kwizera abarwaye izi ndwara, mugihe urwego w’ubuzima rwemeza ko iyo umurwayi avuwe akira burundu.

kwamamaza

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka wahariwe ubuzima bwo mu mutwe wabereye mu karere ka Rubavu, Abarwaye indwara zo mu mutwe bagakira bugarizwa n’akato iyo bageze muri sosiyete nyarwanda, aho batuye.

Umuturage umwe, yagize ati: “usanga byongeye kujagura agashyira amajwi hejuru.”

Undi ati: “hari igihe umuntu amwikanga ko yakongera kugira ikibazo akaba yakugirira nabi. Hari igihe bijagura ukabona wenda yirutse ku mwana, ku muntu mukuru…ariko n’ibyo avuga ukumva bitandukanye n’iby’undi muntu.”

“kugira ngo urarane nawe mu nzu, keretse afite impapuro za dogiteri z’uko yakize burundu. Naho iyo atarabona impapuro zigaragaza ko ari muzima ni ukumwirinda.”

Nubwo bimeze bitya ariko usanga hari abavuwe uburwayi bwo mu mutwe bagakira neza kandi bakagaruka mu bikorwa byo kwiteza imbere nk’abandi ndetse bagashishikazwa gufatanya n’abandi guteza imbere igihugu.

Umwe wakize ubu burwayi yashimiye abayobozi mu nzego zitandukanye za leta bagiye babaganiriza bakabafasha kongera kwiyubakamo icyizere, ati:“ batwumvishaga ko tugomba guhindura ibintu, tukigirira icyizere, tukigirira akamaro ndetse n’igihugu cyacu. Rero nashyize mu bikorwa amasomo nize….”

Ku ruhande rwa Dr. Yvonne Kayitashonga; umuyobozi w’ishami ry’ubuzima  bwo mu mutwe mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, avuga ko ubuzima bwo mu mutwe ari inkingi y’iterambere kandi umuntu agira ubuzima bwiza bwo mu mutwe iyo afashwe neza n’abamwegereye.

 Ati: “Umurwayi wo mu mutwe ni njyewe, ni wowe (…) umuntu wese wagize ikimuhungabanya ashobora kugira ikibazo cyo mu mutwe. Buri munsi umuntu ashobora kugira ikibazo cyo mu mutwe ariko iyo ubanye nacyo ntugire uguhumuriza, ugutega amatwi, ukujyana kwa muganga cyangwa ku bujyanama biratinda ukaba umurwayi.”

Mugihe umubare w’abarwara indwara zo mu mutwe ukomeje kwiyongera hirya no hino ku isi, Dr. Gatera Augustin; umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima mu Rwanda [OMS] avuga ko indwara zo mu mutwe zihangayikishije cyane kuko zihitana umubare w’abantu benshi ku isi.

Ati: “indwara zihungabanya ubuzima bwo mu mutwe ni ikibazo cyugarije isi yose, aho OMS igenekeraza ko abarenga miliyari imwe y’abatuye isi babana n’uburwayi bwo mu mutwe. Ariko 14% ni urubyiruko! Rero rubyiruko mwumve ko ari ikibazo kitwugarije cyane kandi natwe dufite uruhare mu kugishakira umuti.”

Mugihe ababarirwa muri miliyari bafite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, buri masegonda 40 umuntu umwe ku Isi aba yiyahuye, naho 90% bapfa biyahuye kubera icyo kibazo.  Ni mugihe mu Rwanda rwashize imbaraga muguhangana n’iki kibazo, hongererwa ubushobozi abaryanama b’ubuzima  ku bigo nderabuzima.

@ Kayitesi Emilienne/ Isango Star-Rubavu.

 Oct 28, 2022 - 16:22