Rubavu: Ababuze ababo mu biza bongeye gusubizwa icyizere cy’ubuzima.

Abafite ababo bahitanwe n’ibiza baravuga ko kuba leta irikuba hafi y’abasigaye biri kubasubiza icyizere cy'ubuzima no kubafasha kurera impfubyi basiganye. Ubuyobozi bw’umurenge wa KANAMA ucumbikiwemo bamwe muri bo buvuga ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, bakomeje urwo rugendo.

kwamamaza

NTEZIYAREMYE Feza avuga ko mu ijoro ryo ku wa  2 rishyira ku wa 3 muri Gicurasi (5) ryakurikiranye n’umunsi yashinguyeho umufasha we. Avuga ko iyo asubije amaso inyuma umutwe umuzunguruka kuko bikimara kumubaho, Feza yumvaga nawe ubuzima burangiye.

Ati: “twarihanye, ninjye wabanje nawe arakurikira ariko yari iruhande rwanjye. Mugihe arangije kwihana, agakuta k’inyuma kaba karaguye noneho asa n’ugize ubwoba, afata kuri rya dirishya. Agize ngo afashe iryo dirishya, nawe umuvumba uba uramukubise.”

“ iriya shusho iyo igarutse, umuntu abura uburyo yayisobanura kubera ko byari bikomeye, nanjye ubwanjye ntabwo narinzi ko ndibubeho.”

Avuga ko mur’iki gihe, we n’umwana muto yasigiwe n’umufasha we bameze neza, bacumbikiwe mu kagali ka ka Furwe mu murenge wa Nyakiriba, ho mu karere ka Rubavu.

Ati: “ ntabwo asubira inyuma mu biro [umwana], icya kabiri, yamusize ari uruhinja ariko ubu arakambakamba, umushyize hasi yakwiruka! Bivuze ngo nta kibazo cy’imirire mibi afite….”

Iyo ugeze kwa Feza, usanga ari urugo rugendwa na buri wese, aho ku gicamutsi bakiriye abashitsi baturutse mu ishyirahamwe nyarwanda ry’abanyamwuga mpinduramibereho y’abanyarwanda bakora muri Service z’ubuzima, bari bayobowe na UWERA Luth Fidelite.

 Bavuga ko bahisemo gufatanya na Leta kuza kuba hafi y’abasizwe iheruheru n’ibiza kuko n’ubundi biri mu mahame yabo.

Yagize ati: “dusabwa gutanga ubufasha bwihuse ahantu habaye ibibazo. Twaricaye nk’abasocial workers, ubundi bakunda kutwita abasocial bakorera mu bigo nderabuzima n’ibitaro ku rwego rw’igihugu, twaricaye ubwacu nuko buri wese yitanga uko yifite ku mufuka kugira ngo tujye gutabara abavandimwe bacu, cyane ko ari inshingano zacu nk’abasocial mu guhindura imibereho y’abaturage.”

“ubutumwa twagenera abanyarwanda muri rusange ni ukugira umutima ukunze n’uw’ubutabazi kuko uko bigaragara, nabo bagiye babona amakuru. Aba bantu bahuye n’ibibazo byinshi, Babura abantu, babura ibintu binshi, rero ni byiza ko habaho gufatanya kugira ngo dutabare.”

Abaturanye n’uyu muryango wabanje gufashwa ku ikubitiro, nabo bemeza ko Leta n’abafatanyabikorwa bayo bakoze ibishoboka byose kandi bigaragarira amaso kugira ngo abasizwe iheruheru n’ibiza bongere bagire imibereho myiza.

Bemeza kandi ko hari abahaje bigaragara ko batakaje icyizere cy’ubuzima ndetse n’abagaragaraza ibimenyetso by’ ihungabana.

Umwe ati: “ubona ko hari ukuntu yiyakiye! Icyo gihe, bwa mbere wabonaga afite n’ipfunwe ryo kuba yagendana umwana we, ukabona ahangayitse. Ariko uko iminsi yagiye yicuma, yisanga mu baturanyi bazima, ubona ko byagiye bishira.”

NIYIBIKORA Bukombe Theodore; umukozi w’umurenge wa KANAMA ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko bakomeje urugendo rwo gufasha abagizeho ingaruka n’ibiza ndetse no gushaka abafatanyabikorwa bo kubafasha kugera kuri beshi.

Ati: “abafatanyabikorwa duhura nabo tubereka ibimaze gukorwa, tukabereka ibisigaye twifuza ko badufasha. Iyo rero tumaze kubereka ibisigaye, nabo basubira inyuma bakajya gushakisha ubufasha, ubwo bakaza tubaha intoned twamaze gutegura.”

Mu murenge wa Kanama habarurwa abagera kuri 6 600 bagizweho ingaruka n’ibiza. Muri bo harimo abakodesherejwe amazu yo kubamo, abandi bari kugenda bubakirwa ku bufatanye bwa Leta n’abafanyabikorwa.

Imibereho yabo muri rusange ubona ko irikugenda isubira nkuko yahoze kuko hari n’abamaze gutuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo, nubwo bose batagezweho n’ayo mahirwe.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/jN4E0Ck4HHY" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" allowfullscreen></iframe>

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- Rubavu

 Aug 9, 2023 - 15:20