
RIB yerekanye abafatiwe mu bikorwa bigize ibyaha bitandukanye
Dec 18, 2024 - 10:05
Kuri uyu wa Kabiri, urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu barenga 6 bafatiwe mu byaha bitandukanye harimo igikorwa cy’ubujura bwa telephone, ubw'amafaranga ndetse no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
kwamamaza
Muri aba uko ari 8 harimo 4 bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura bwa telephone ndetse n’abandi bakaba bagishakishwa, izafashwe akaba ari 280, abandi 2 bakurikiranyweho kwiba amafaranga y’amanyamahanga amadolari ibihumbi 2900 ndetse abandi bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya bagurisha ubutaka butari ubwabo.
Dr. Murangira B. Thierry, umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) mu Rwanda arasobanura uko ubu bujura bwagiye bukorwa.
Ati "muri iyi minsi hari abantu bari gukoresha impapuro mpimbano ariko bagamije kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya bakiyandikaho imitungo y'abantu bakayigurisha, ikindi gikorwa ni umugabo w'umunyamahanga wibwe amafaranga n'umukozi wo mu rugo, yibye amadolari aragenda ajya kuyahisha ku mugabo we babana ariko batasezeranye, yibye ibuhumbi 2900 by'amadolari, ayibwe yose yaragarujwe, hafashwe telephone 280 zifite agaciro ka miliyoni 62 n'ibihumbi 5005, hari 4 bafashwe baziba, hari abandi bagishakishwa, hari n'abo izi telephone zagiye zifatanwa baraziguze n'abazibye".
Dr. Murangira B.Thierry, akomeza asaba abantu kwita ku cyintu bagashishoza mbere kuko amayeri akoreshwa ari menshi.
Ati "inzego zirakora, abakeka ko bakwiba bikarangirira ahongaho inzego zirakora niko kazi ka buri munsi, turasaba abantu ko bafata iya mbere nabo, ibi byose turetse uburangare tukagira amakenga, tukirinda kudashishoza ibi ni ibyaha byacika muri iki gihugu".
Muri abo uko ari 8, urwego rushinzwe ubugenzacyaha RIB rugaragaza ko 2 bakurikiranyweho ibyaha 3; gukoresha inyandiko mpimbano, kwiha ikintu cy’undi ndetse no gukoresha umutungo w’undi hakoreshejwe uburiganya.
Abandi babiri bakurikiranyweho ibyaha 2; icyaha cyo kwiba ndetse guhisha ibintu bikomoka ku cyaha, abandi 4 bakaba bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura. Ibyibwe bikaba byasubijwe banyirabyo.
Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


