RIB yataye muri yombi umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri NAEB

RIB yafunze Habiyambere Maurice, umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB). Uyu akurikiranyweho ibyaha byo kwigwizaho umutungo n'iyezandonke.

kwamamaza

Afunzwe nyuma y'iperereza ryakozwe ku imenyekanisha ry’umutungo we mu rwego rw’Umuvunyi, ritavugisha ukuri agamije guhisha inkomoko y’uwo mutungo. Ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, dosiye ye ikaba yoherejwe mu Bushinjacyaha.

RIB iraburira abantu basabwa n’itegeko kumenyekanisha umutungo wabo mu rwego rw’Umuvunyi, kujya bakora imenyekanisha ry’ukuri no kwirinda guhisha imitungo kuko kunyuranya nabyo bibakurura mu bikorwa bihanwa n’amategeko.

RIB kandi ikomeza ishimira abantu bose bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha bimunga ubukungu batangira amakuru ku gihe ku batanga cyangwa bakira ruswa, ku bakoresha umwanya w’umurimo barimo mu nyungo zabo bwite no ku babahishira imitungo babonye mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
 
 Jul 18, 2025 - 09:16