
RIB yagaragaje abakekwaho kwiyandikishaho ubutaka bw’abandi
Dec 5, 2024 - 08:50
Nyuma yuko hagaragaye abantu bari mu mugambi ndetse n’ibikorwa byo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwabo barangiza bakabugurisha mu buryo butemewe n’amategeko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rweretse itangazamakuru batatu mu bafashwe bakekwaho ibyo byaha.
kwamamaza
Muri aba 3 RIB yerekanye harimo Munyantore Christian noteri wiyitirira uw’ubutaka, Orikiriza Moses uwari ushinzwe gupima ubutaka (Land Surveyor) n’umufatanyacyaha wabo Ufiteyezu Jean Marie bakurikiranweho ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.
Aba batatu baracyekwaho gucura umugambi wo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwabo, barangiza bakabugurisha babifashijwemo na noteri wigenga w’ubutaka. Bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB irihanangiriza abantu bakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite. Iributsa kandi abantu kugira amakenga igihe bagura ubutaka bakabanza kubumenyaho amakuru ahagije banyuze kuri *651# ya no kwihutira gutanga amakuru ku babugurisha mu buryo butemewe n’amategeko.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


