RGB yifatanyije n'imiryango itari iya leta mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa Gatanu, urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) rwifatanyije n’imiryango itandukanye itari iya leta mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. RGB ivuga ko mu bagize uruhare mu gitegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’imiryango mpuzamahanga itari iya leta ndetse n’iyo mu gihugu imbere bityo ko kwifatanya nayo mu gikorwa cyo kwibuka ari ukongera kubibutsa ko bagomba gufatanya na leta kongera kubaka igihugu bari mu murongo umwe uzira amacakubiri.

kwamamaza

Buri mwaka urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) rufatanya n’imiryango itandukanye itari iya leta mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr. Usengumukiza Felicien, umuyobozi mukuru wungirije wa RGB, yavuze ko kwifatanya n’iyi miryango ari amahirwe yo kongera kubakangurira gahunda za leta cyane ko haba harimo n’abanyamahanga benshi.

Kuba mu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’abo mu miryango itari iya leta niho Dr. Felicien Usengumukiza yakomeje abasaba gukomeza kugendera mu murongo wo kubaka igihugu.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Mussa Sindayidaya, yavuze ko kuba hari abanyamadini bijanditse muri Jenoside, nk’imiryango itari iya leta ishingiye ku myemerere bibasigira umukoro wo guhangana n’ingaruka za Jenoside bafatanyije na leta.

Theoneste Murangira, uhagarariye imiryango itari iya leta yavuze ko nubwo hari ibyo iyi miryango ikora mu kubaka igihugu ariko hari ibyo bakeneye kongera mu gutuma ibyabaye bitongera kubaho.

Ati "hari byinshi bigomba gukorwa kugirango basane imitima, abantu bongere babane, niyo mutahuza ibitekerezo ntibivuze ko mugomba gutemana, icyo ni ikintu imiryango itegamiye kuri leta ikoramo cyane yigisha, tukigisha ko hagomba kuba ubutabera nyabwo".      

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabaye kuri uyu wa Gatanu, urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) rwagihurijemo imiryango itandukanye itari iya leta hagamijwe gufatanya nayo gukwirakwiza ubutumwa bwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 May 3, 2025 - 07:35