Nyaruguru: Ba mutima w’urugo basabwe kutirara.

Hon. Depite MUKABALISA Germaine yasabye ba mutima w’urugo kutirara, ngo bumve hari aho bageze, ahubwo bagomba kurushaho gukomeza kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage. Nimugihe Inama y'igihugu y'abagore yashimiwe uruhare rwayo mu kwesa neza imihigo ya ba mutima w'urugo ya 2022-2023, bikabagira aba mbere mu rwego rw'igihugu.

kwamamaza

Inama y'igihugu y'abagore mu Karere ka Nyaruguru iherutse kwegukana igikombe ku rwego rw'igihugu ubusanzwe gihabwa abagize amanota aruta ay'abo mu tundi turere [uko ari 30] mu kwesa imihigo ya ba mutima w'urugo.

Mu mwaka w'ingengo y'imari ya 2022-2023, ab'iNyaruguru bahize abandi n'amanota 98% mu isuzumwa ryakozwe ryasanze ari intagereranwa mu isuku, no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage. 

NYIRABAHINYUZA Mediatrice; Umuhazibikorwa w'inama y'igihugu y'abagore muri aka karere, avuga ko ugufatanya n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze ari kimwe mu byabafashije guhiga abandi.

Ati: “ibanga ni uruhurirane rw’imikorere n’imikoranire n’inzego zibanze ariko ikibihatse byose ni uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa. Twabanje gusura umuturage mu rugo, tukamugaragariza tuti kuri gahunda y’ibyo twifuza kugeraho dore ugejeje aha. Ibi urabifite, ibi urabibura nuko tukabyumvikanaho, tukamubwira tuti ese urabona bidashoboka? Birashoboka, nuko tugahana igihe. tugasubirayo kureba ko bya bindi yabishoboye.”

“ kandi iyo wegereye umuturage uhita ubona n’udafite ubushobozi. Ndavuga abafite ubumuga n’abashaje cyane. abo ngabo tugasigara twiyemeje ngo ba baturage bandi baturanye mu mudugudu bamufasha kandi bya bikorwa byazagerwaho. Ni ubwo buryo twakoresheje, hanyuma dukorana n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo imihigo igende neza: hari umuyobozi w’Umudugudu, uw’Akagali, Ubw’Umurenge ndetse n’Akarere. Twakoze nk’ikipe nuko turafatanya ku buryo iyi tunyuze hano tuvuze kimwe: tuvuge kurwanya umwanda, nawe anyura hariya arwanya igwingira ry’abana.”

“ twanyura hano turwanya amavunja, akanyura hariya arwanya guta ishuli. Noneho tukaza guhuriza hamwe tukaza guhuriza ku musaruro ariwo twishimira none.”

Hon Depite MUKABALISA Germaine; umudepite mu ntego ishinga amategeko umutwe w'abadepite, yashimye aba bagore b'i Nyaruguru ariko abasaba kutirara.

Ati: “intambwe bateye irashimishije, kugira ngo babe aba mbere ku rwego rw’igihugu mu guhangana n’ibibazo umuryango ufite ni nziza ariko ibibazo biracyahari. N’ubundi ibibazo biracyahari kuko imidugudu yagiye ikorerwamo isuzuma ni imidugudu mike. Ikintu cyifuzwa ni uko ibikorwa byakozwe byo kugira isuku, kurwanya imirire mibi, imiryango itarangwamo amakimbirane ndetse n’ibindi byose…bikwiye kugera mu midugudu yose kugera aho nta mwana wo mu Karere uzaba afite igwingira nibwo tuzaba twishimira ko twageze aho twifuza.”

“ kuba imiryango yose ibana mu buryo bw’abasezeranye ndetse nta n’amakimbirane niho twifuza kugera. Turagira ngo tubashimire kubyo bakoze…ibikorwa biragaragara ariko ntiturishima cyane kuko tutarakemura ibibazo byose biri mu muryango nyarwanda. Haracyari ibibazo by’isuku, iby’igwingira, imiryango ibana idasezeranye…ibyo byose nibyo twumvikanye, twafashe ingamba hano ko nabyo bagiye kubikora ndetse no mu midugudu yose, atari iyi midugudu y’icyitegererezo.”

Ba mutima w'urugo b’i Nyaruguru bagaragaza ko mu bufatanye bw'inzego z'abayobozi bo mu nzego z'ibanze, buri mudugudu wo mu Karere ka Nyaruguru bagiye kuwugira icyitegererezo mu nkingi zose z'imibereho y'abaturage, hagamijwe kurushaho kuzamura igipimo cy'imibereho myiza yabo no kubashyira ku isonga.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Oct 23, 2023 - 21:57