
Rwezamenyo I: Abagore b'abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi basabwe gukomeza kugira uruhare mu kubaka umuryango n’Igihugu
May 21, 2026 - 18:05
Mu rwego rwo gukomeza gushimangira uruhare rw’abagore mu iterambere ry’umuryango n’Igihugu muri rusange, Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Rwezamenyo I rwakoze inama y’ubutumwa yahuje abanyamuryango batandukanye, baganira ku nshingano zabo mu muryango no mu bikorwa by’iterambere.
kwamamaza
Iyi nama yabaye ku wa 16 Gicurasi (05) 2026, ibera muri salle y’Umurenge wa Rwezamenyo, yitabiriwe n’abagore bo muri aka kagari ndetse n’abayobozi batandukanye, bagaruka ku ruhare rw’umugore mu kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere.
Abayobozi basabye abanyamuryango gutanga kugira ngo ibikorwa by’umuryango bikomeze kugenda neza. Basobanuye ko umusanzu ari imwe mu nkingi zifasha ibikorwa by’iterambere no gukomeza gushyigikira gahunda zubaka abaturage.
Umwe yagize ati: “Umusanzu si amafaranga gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy’ubufatanye n’ubwitange bwo kubaka igihugu cyacu.”
Abitabiriye inama kandi bibukijwe akamaro ko kwitabira inama z’umuryango, bavuga ko ari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo, gukemura ibibazo no gufatira hamwe ingamba z’iterambere. Basabwe kujya bitabira gahunda zose zitegurwa n’umuryango kugira ngo amakuru n’inama zitangwa bigere kuri bose.
Muri iyi nama, hagarutswe kandi ku bikorwa byiza bimaze kugerwaho mu Kagari ka Rwezamenyo I, by’umwihariko mu kurwanya ikibazo cy’igwingira mu bana no gukemura amakimbirane yo mu miryango.
Abayobozi bagaragaje ko ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’ibanze bwagize uruhare rukomeye mu kugabanya ibibazo by’imirire mibi ndetse no gushishikariza ababyeyi kwita ku mikurire y’abana babo.
Ku bijyanye n’amakimbirane yo mu ngo, bavuga ko hashyizwe imbaraga mu biganiro bihuza abashakanye ndetse no gukoresha uburyo bwo kumvikana mbere y’uko ibibazo bifata indi ntera. Ibyo ngo byafashije imiryango myinshi kongera kubana mu mahoro no kubaka umutekano usesuye mu rugo.
Abagore bitabiriye iyi nama bavuga ko bungutse byinshi bizabafasha kurushaho kugira uruhare mu kubaka umuryango n’Igihugu. Banashimangiye ko biteguye gukomeza gushyigikira gahunda za FPR-Inkotanyi no kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda.
Abanyamuryango bibukijwe kandi gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’ubumwe, demokarasi n’amajyambere, bakarushaho kugira uruhare mu bikorwa bibateza imbere ndetse n’igihugu muri rusange.
By Diane Batsinda.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


