
RDF: Ofisiye 2 n’abasivile 20 bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta
Aug 5, 2025 - 17:24
Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwatangiye gukurikirana mu butabera abasirikare babiri ba RDF n’abasivile 20 bakekwaho ibyaha bakoranye nabo ba Ofisiye.
kwamamaza
Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa kabiri, taliki 05 Kanama (08) 2025, rivuga ko aba bose bafunzwe by’agateganyo bakekwaho gufatanya mu byaha bibiri: kwakira no gutanga inyandiko zitemerewe, no gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Ibyaha bakurikiranweho bijyanye n'uburyo haguzwe amatike y'indege kuri konti ya Minisiteri y'Ingabo mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Gusa ntihagaragajwe imyirondoro y'abakurikiranyweho ibi byaha, nubwo ari abagaragaje ko byaba bifitanye isano n'inkuru imaze iminsi ivugwa ku ikipe y'ingabo z'u Rwanda- APR FC barimo umunyamakuru Rugaju Reagan.
Ubuyobozi bwa gisirikare bwibukije ibiteganywa n’amategeko y’u Rwanda, igihe abasivile bakoranye icyaha n’abasirikare, bose bakurikiranwa n’ubutabera bwa gisirikare, ari na ho urubanza rwabo ruzaburanishirizwa.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


