Nyaruguru: Urubyiruko rurasaba kubakirwa stade y’imikino n’imyidagaduro.

Urubyiruko ruravuga ko rufite impano mu mikino n’imyidagaduro ariko hakabura aho bazigaragariza. Rwifuza ko rwakubakirwa stade y’imikino n’imyidagaduro irimo ibibuga ndetse n’ibikoresho bibafasha gukuza impano zabo.

kwamamaza

Ibi babigaragaje ubwo basozaga ku rwego rw’Akarere irushanwa ryitiriwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME ariko rigakinirwa ku kibuga kirimo umuhanda w’ibinyabiziga, igitego cyajyamo abafana bakajya mu kibuga bigasaba ko umukino uba uhagaze.

Ubusanzwe Akarere ka Nyaruguru kagizwe n’imisozi. Ibi bikaba bimwe bitera abagatuye kutagira ibibuga byinshi bya gakondo biri ahantu hatereye, ku buryo hari nk’abakenera gukora imyitozo y’umupira w’amaguru bakayikorera mu kandi Karere nka Huye.

Mushimiyimana Violette; capiteni w’ikipe ya Ngera, avuga ko nubwo ikipe ye yegukanye igikombe itsinze igitego kimwe , basanzwe bahura n’imbogamizi.

Ati: “ ariko imbogamizi dufite nk’abakinnyi ba Ngera ni uko nta kibuga dufite. Mu gukora imyitozo dukora urugendo rurerure cyane kuko tuva mu karere kamwe tujya mu kandi [karere].”

INyaruguru nta kibuga bagira kiriho aho abantu bakugama igihe imvura iguye. Ikitwa tribune, ni amahema aterwa ku kibuga akicarwamo n’abayobozi.

Icyakora mur’aka karere bafite ibibuga bibiri by’umupira w’amaguru bya gakondo bipfa kugerageza kumera neza. Ibi birimo icyo ku Munini n’icy’I Kibeho cyanabereyeho umukino wa nyuma wahuje ikipe y’umupira w’amaguru y’Umurenge wa Munini n’iy’umurenge wa Kibeho warangiye Kibeho itsinze Munini 3-1.

Mu bigaragarira buri wese, abaturage n’urubyiruko b’aha i Nyaruguru bakunda imyidagaduro kuko bari bitabiriye ari benshi kuri iki kibuga kitazitiye kandi kinyuramo umuhanda w’ibinyabiziga, igitego kijyamo abafana bakirukira mu kibuga umukino ukaba uhagaze iminota iri hagati y’itanu n’icumi [5-10 min] babakuramo kugira ngo umukino ukomeze.

Iki kibuga kandi nta nshundura kigira ku buryo hari n’ibitego binyura ku ruhande rw’izamu nabwo abafana bakirukira mu kibuga, maze kubumvisha ko bitagiyemo bikagorana.

Abaturage, abafana, n’abakinnyi basanga umuti ari uw’uko ku butaka butagatifu bwa Kibeho hakubakwa Stade ijyanye n’igihe yajya inakorerwamo ibindi birori nk’iby’amasengesho no kuhakirira abayobozi bakuru.

Mushimiyimana Violette; capiteni w’ikipe ya Ngera FC, yagize ati:” Inaha dukeneye stade kuko kuba dushoboye ho turashoboye. Hano dufite amakipe menshi cyane ndetse natwe turimo, rero tubonye stade byadufasha. Umukuru w’Igihugu yaduhaye Kaburimbo, atwubakira amavuriro, yongera amashuli, muri Nyaruguru tumeze neza rwose. Ariko na stade turayisaba kandi tuzi ko ntacyo yatwima.”

Twagirayezu Ignace; Perezida wa Ngera FC, ati: “ namwe murareba nta stade dufite! Umukuru w’igihugu yarakoze cyane kuko yaduhaye umuhanda n’ibitaro byiza bya Munini ariko yongere atere ijisho mu karere ka Nyaruguru nta stade dufite, ibyo abidukoreye twakwishima kuko byadufasha kwidagadura ndetse tukaba twabona n’abakinnyi, tukaba twasagurira na APR FC cyangwa Rayon Sports.”

“Kugira ngo akarere kagaragare neza mu gihugu ni uko na sport igomba kuba itezwa imbere. Inaha hari impano nyinshi. Twebwe twifuza ko badushakira ikibuga kinini cyo gukiniramo, cyane ko icyo dufite hano kirimo umuhanda kuko n’umufana uba ari hano ntabwo abasha gufana yisanzuye kandi n’ubwirinzi ku mukinnyi ntibiba byoroshye!....”

Abafana bashimangira ko bakeneye stade y’icyitegererezo irimo tapis kuko hagaragara impano nyinshi.

Icyakora MURWANASHYAKA Emmanuel;Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, yemeranya n’ab baturage. Avuga ko bafite umushinga ukiri mu biterezo uzashyira mu bikorwa ibyifuzo byabo.

Ati: “Uko babigaragaje nibyo, dufite umushinga ku rwego rw’akarere, aho dushaka gukora Nyaruguru sport center, hari umusozi twarambagije n’inyigonzirimo zirakorwa.”

“ ni umusozi wo gushyiraho iyo stade, ibyo bibuga nyine. Nyaruguru Sport Center ni ukuvuga ngo ni aho imikino yose izajya ibera ariko by’umwihariko umukino w’umupira w’amaguru.”

Ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, ubuyobozi bugaragaza ko butazi igihe uzashyirirwa mu bikorwa, kuko n’uzakora inyigo n’amafaranga uzatwara ataraboneka.  

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Mar 21, 2023 - 11:01