Rayon Sports yasinyishije umukinnyi wa karindwi, abandi bongererwa amasezerano

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka no kwitegura umwaka w’imikino wa 2024/2025, aho imaze gutangaza abakinnyi bashya barindwi barimo abavuyemo burundu n’abongerewe amasezerano.

kwamamaza

Mu bakinnyi bashya iyi kipe yashyizeho umukono barimo umunyezamu w’Umunya-Mali, Drissa Kouyaté, wari umaze iminsi akora imyitozo n’iyi kipe nyuma yo gusimbura Khadim Ndiaye, batandukanye nyuma y’uko amasezerano ye arangiye.

Kuri iki Cyumweru, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanatangaje ko rutahizamu Biramahire Abeddy yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri, azamugeza mu mpeshyi ya 2027. Biramahire yageze muri iyi kipe muri Mutarama 2024, aho yari yasinyiye amezi atanu yarangiye hamwe n’umwaka w’imikino ushize.

Yongeweho mu rwego rwo gusimbura Fall Ngagne, wagize ikibazo cy’imvune mu gice cya nyuma cy’umwaka w’imikino ushize.

Aba bakinnyi biyongereye ku bandi barimo Rushema Chris, wavuye muri Mukura Victory Sports, n’umukinnyi wo hagati Tony Kitoga. Hari kandi myugariro Serumogo Ali wongereye amasezerano y’umwaka umwe, Chelli Mohamed na Tambwe Gloire.

Dore amwe mu mafoto:

@Darius Shumbusho/ Isango Star-Kigali 

 Jul 7, 2025 - 08:30