Rayon Sports yitegura guhura na Apr fc yatsinze Marine fc.

Rayon Sports yatsinze Marines FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona y'urwanda, Rwanda premier league mu mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 02 Ugushyingo 2025 kuri sitade umuganda.

kwamamaza

Uyu mukino watangiye ikipe ya Marines FC yari mu rugo isatira cyane izamu rya Rayon sports kuko hacyiri kare mu minota itangira y'umukino umuzamu wa Rayon  sports Pavelh Ndzila yakuyemo umupira waruvuyemo igitego cya marine fc ku mupira watewe neza na Sultan Bobo awuteye ishoti rijya hejuru y’izamu, ikipe ya Marine FC yakomeje gusatira cyane izamu rya Rayon Sports ndetse yongera kubona amahirwe ku munota wa 16" ariko abasore b'iyi kipe bawutera hanze mu iyi minota ba myugariro ba Rayon sports barwanaga no kutinjizwa igitego kuko batahuzaga umukino hagati yabo abarimo Musore Prince, Yussu diagne, Emmanuel uzwi nka kabange ndetse na Pavel Nzila bakomezaga kuzibira abasore ba Marine fc batavaga imbere y'izamu ryabo.

Rayon Sports yagowe no kwinjira mu mukino kuko mu minota y'igice cya mbere kugera imbere y'izamu rya marine fc byabaga gacye kandi ayo mahirwe na ntibayabyaze umusaruro, igice cya mbere kiri kugana ku musozo Ku munota wa 45+2,  Gikundiro yongeye kurokoka ku ikosa ryahanwe na Kevin, umunyezamu Ndzila akubita umupira ibipfunsi uvamo, igice cya mbere cyirangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Mu igice cya kabiri, amakipe yombi yagarutse mu kibuga ariko ikipe ya Marine FC ikomeza gusatira, Ku munota wa 67", Maines FC yahushije uburyo bwabazwe ku mupira  Olivier yahinduye mu rubuga ariko diagne awukuraho neza Rayon  sports itakunze kobona amahirwe menshi mu mukino Ku munota wa 81" yabonye amahirwe maze  ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Aziz Bassane ku mupira wahinduwe na Tambwe Gloire awushyira mu mwizamu abakunzi ba Rayon sports bitera mu bicu.

Marine yarwanye no kwishyura ariko ntibyayikundira kuko Rayon sports yakomeje kuyibera ibamba maze Umukino urangiye Rayon Sports itsinze Marines FC igitego 1-0, uyu mukino warangiye umusore aziz Bassane watsinze igitego asohowe mu kibuga igitaraganya nyuma yo gusohoka mu kibuga atwawe ku ngombyi yabaganga, ikipe ya Rayon Sports izagaruka mu kibuga ku munsi wa karindwi wa Rwanda premier league ikina na APR FC ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2025, ubu Gikundiro iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 13 naho Marines yagumye ku mwanya wa cyenda n’amanota atandatu mu mikino itanu imaze gukina aho igifite umukino w'ikirarane izahuramo na APR FC,undi mukino wabaye uyu munsi, Gicumbi FC yanganyije na Etincelles igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri kigali Pele stadium. 

 Nov 3, 2025 - 00:08