RALGA irashimirwa uruhare igira mu gufasha inzego z'ibanze

Ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali mu Rwanda RALGA, ririshimira ibyagezweho mu myaka 20 rimaze rishinzwe birimo kubakira ubushobozi inzego z’ibanze, guteza imbere imikoranire n’ibigo byo mu Rwanda ndetse n’ibyo mu mahanga.

kwamamaza

Ubwo hateranaga inteko rusange y’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali mu Rwanda RALGA, yanahuye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 rimaze rishinzwe, abayobozi batandukanye bagaragaje ibyishimo kuko RALGA yafashije inzego z’ibanze mu bintu byinshi mu gihe abaturage batabyumvaga.

Umwe ati "mbere tugitangira abaturage ntabwo babyumvaga, ntabwo babyiyumvishaga, ntibari bazi itandukaniro ry'imiyoborere yegerejwe abaturage n'iyari isanzwe, hari impinduka nini kuko umuturage wese azi ko afite ijambo mu gihugu cye ibimukorerwa byose akaba agomba kubigezwaho akabimenya akabitangamo icyifuzo".     

Undi ati "mu bintu byo gutanga ubumenyi, kugirango utangire imirimo waba watowe cyangwa wabonye akazi munzego z'ibanze ubanza guhugurwa niho tumenya neza icyo tugiye gukora cyane nk'inzego zatowe".

Umuyobozi wa RALGA, Jeannette Nyiramasengesho yavuze ko bishimira ko mu myaka 20 ishize bakoze ibikorwa byinshi byo gufasha inzego z’ibanze kandi harimo no gukorana n’ibigo mpuzamahanga.

Ati "muri iyi myaka 20 ishize abanyamuryango ba RALGA turishimira ko batahwemye kuduha umurongo n'impanuro byatumye inzego z'ibanze zikura kandi zigashinga imizi kuburyo bw'imitangire ya serivise ku muturage byarushijeho kuba byiza kandi biroroha, ibi bikaba byuzuzanya n'insanganyamatsiko dufite ivuga ubuyobozi bwiza bwegereye abaturage umusingi w'iterambere n'ubudaheranwa".

Akomeza agira ati "RALGA yagiye iteza imbere ubufatanye hagati y'inzego z'ibanze mu Rwanda ubwazo no hagati yazo n'izo mumahanga kandi iyo nshingano iyuzuza neza".    

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) Jean Claude Musabyima, yasabye abayobozi kwita ku baturage kuko aribo bakorera babaha serivise nziza mubyo bakeneye.

Ati "turashimira cyane RALGA ndetse n'inzego z'ibanze muri rusange uruhare rwanyu mu kwimakaza iyo politike yo kwegereza ubuyobozi n'ubushobozi abaturage, turifuza ko RALGA yakomeza kuba umuyoboro uhamye watuma inzego z'ibanze zikomera zikagira ubushobozi bwaba ubushobozi bw'amafaranga zinjiza haba imikorere igomba gukomeza kuba myiza, haba mu gutanga umusaruro kandi zikagira n'ubushobozi bwo gutuma abaturage bahabwa serivise nziza".    

Ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali mu Rwanda RALGA ryashinzwe mu 2003 rihuza inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage kugera ku mudugudu hagamijwe kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi, mu nteko rusange y’uyu munsi hakaba hatowe umunyamabanga mukuru wa RALGA mushya Dominique Habimana wavuze ko bazafatanya n’inzego z’ibanze mu gushyira mu bikorwa gahunda y'iguhugu yo kwihutisha iterambere ya NST2.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Jun 7, 2024 - 08:21