
Qatar igiye gusuzuma uruhare rwayo nk'umuhuza, yasabye ko Netanyahu agezwa imbere y'Ubutabera
Sep 11, 2025 - 13:50
Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Mohammed ben Abdelrahmane al-Thani, yatangaje ko mugenzi we wa Israeli, Benyamin Netanyahu, agomba kugezwa mu butabera nyuma y’igitero cyagabwe i Doha ku bayobozi ba Hamas kigahitana abantu batandatu. Yanavuze ko igihugu kiguye gusuzuma uruhare rwacyo nk'umuhuza hagati ya Hamas na Israeli.
kwamamaza
Mu kiganiro yagiranye na CNN, al-Thani yavuze ko icyo gitero cyangije icyizere cyose cyari gisigaye kugira ngo abanya-Israeli bafashwe bugwate babe barekurwa na Hamas.
Yagize ati:"Igitero cyagabwe ku butaka bwa Qatar ni ukwibasira ubusugire bwacu. Qatar yakunze kuba umuhuza mu makimbirane atandukanye. Ndetse ubwo Hamas yazaga kuba hano, byakozwe mu bufatanye n’Abanyamerika n’Abanya-Israël. None ibyo Netanyahu yakoze ni ukwangiza amasezerano yose. Ni iterabwoba, yaduteye umugongo. Agomba kugezwa mu butabera."
Yongeyeho ko ibikorwa bya Netanyahu byangije icyizere cy’ibiganiro byo kubohora ingwate yo kubohora aba anashimangira ko Qatar iri gusubiramo uruhare rwayo mu biganiro byari bigamije agahenge muri Gaza.
Ati:“Nagize umwanya wo gusesengura urugendo rwose, mbona ko Netanyahu ari kudutesha igihe gusa."
Iki gitero cy’indege cyagabwe i Doha ahari abayobozi bakuru ba Hamas ariko barakirokoka. Cyahitanyr abantu batandatu gusa nkuko Hamas yabitangaje.
Qatar ifatwa nk’umufatanyabikorwa wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ikunze gukora ubuhuza mu makimbirane atandukanye. Perezida Donald yavuze ko yababajwe n'iki gitero.
Icyakora Netanyahu yaburiye Qatar ko nitageza imbere y'ubutabera abayobozi ba Hamas cyangwa ngo ibirukane yo izabyikorera.
Nimugihe Qatar nayo yavuze ko ifite uburenganzira bwo gusubiza igitero cyagabwe ku butaka bwayo.
kuburira Qatar n’ibindi bihugu bifasha cyangwa bicumbikira abayobozi ba Hamas, avuga ko nibaramuka batabirukanye cyangwa ngo babishyikirize ubutabera, Israël izabikora ubwayo.
Kugeza ubu, Israël ikomeje urugamba rwo kurandura umutwe wa Hamas nyuma y’igitero cyo ku wa 7 Ukwakira (10) 2023, kigahitana abantu 1200, 251 bagafatwa bugwate. 49 baracyari imbohe muri Gaza, muribo abagera kuri 20 nibo bakiri bazima.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


