Nzi neza ko Suède izaba umunyamuryango wa NATO”: Jens Stoltenberg

Jens Stoltenberg; Umunyamabanga mukuru wa NATO, yatangaje ko yizeye neza ko Suède izinjira muri NATO, kandi ko ibihugu bigize uyu muryango bibyumva. Ni nyuma yahoo uretse Turkey ikomeje kubangamira ukwinjira kw’iki gihugu, umubano wa Suède na Hongrie utameze neza.

kwamamaza

Kur’uyu wa kane, Jens Stoltenberg yatangarije CNN ko "Nzi neza ko Suède izaba umunyamuryango [wa NATO/OTAN], cyane cyane ko ibihugu byose by’ubufatanye bwa NATO, harimo na Turkey, byatumiye Suède kuba umunyamuryango mu nama yacu izabera i Madrid."

Yashimangiyeko kuza kw’ibi bihugu muri NATO byatewe n’Uburusiya bwateye abaturanyi babo, ati: “Niyo mpamvu ibihugu by’Uburayi byemeza ko ibi [bihugu] byifuza kuba muri OTAN".

Kwinjira muri OTAN bisaba ko ibihugu byose binyamuryango bibyemeza. Nubwo Suède ifite ibyo yasabwe kuzuza na Turkey iyishinja kuba indiri yabo yita umutwe w’iterabwoba, ndetse na Hongrie ntiri kurebana neza na Suède, nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by'Abongereza [Reuters].

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Gergely Gulyas; ukuriye cabinet ya Minisitiri w’intebe, yongeye gushimangira impungenge z’ishyaka riri ku butegetsi ku bijyanye na kandidatire ya Suède muri OTAN. Yasabye leta la Suède gufata ingamba zazamura icyizere ifitiwe.

Gergely avuga ko impungenge ziyongereye ubwo Suède na Finlande biherutse kwinjira muri OTAN [Suède ikiri mu nzira] byashigikiwe nubwo bitari bibanye neza.

Ati: “mu bihe nk’ibi, ubumwe bwa OTAN bufite akamaro gakomeye kandi nta mpamvu yo kuzana ibiganiro mpaka by’ibihugu muri OTAN.”

 Apr 6, 2023 - 16:43