Intambara y’ubucuruzi: Ubushinwa bugiye gusesengura icyifuzo cy’ibiganiro cyatanzwe na Amerika

kwamamaza

Ubushinwa bwatangaje ko kuri uyu wa Gatanu buri gusesengura icyifuzo cy’ibiganiro cyaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kijyanye n’imisoro y’inyongera yashyizwe ku bicuruzwa hagati y’impande zombi.

"Amerika yagiye ifata iya mbere kenshi mu gihe gishize, yohereza ubutumwa ku Bushinwa [...] ivuga ko yifuza kugirana ibiganiro. Ubushinwa buri gusesengura icyo cyifuzo",nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubucuruzi i Beijing.

Guhera muri Mata (04), Amerika yashyizeho imisoro y’inyongera ingana na 145% ku bicuruzwa byinshi biva mu Bushinwa. Ubushinwa nabwo bwahise busubiza icyemezo cya Amerika maze bushyiraho imisoro ya 125% ku bicuruzwa byinjira bivuye muri Amerika.

Perezida Donald Trump uzwiho gukunda politiki yo kurengera ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, yakunze kuvuga ko Ubushinwa bwigeze gusaba ibiganiro. Gusa ibyo Ubushinwa bwarabihakanye.

Nanone ku wa Gatatu, Trump yavuze ko hari amahirwe menshi cyane y’uko impande zombi zagera ku masezerano.

Ku rundi ruhande, Ubushinwa buvuga ko buhora bufunguye amarembo y’ibiganiro, ariko bushingiye ku kubahana, ndetse bwemeza ko bwiteguye kurwana kugeza ku iherezo igihe bikenewe.

"Nibiba ngombwa ko ibiganiro bikorwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigomba kugaragaza ko zifite ubushake bwo kubikora by’ukuri, zigakemura ibitagenda neza mu mikorere yazo, kandi zigakuraho imisoro zashyizeho zonyine", nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa kuri uyu wa Gatanu.

Yongeraho ko "Niba Amerika idakuraho imisoro mibi yishyiriyeho yonyine, bizaba bigaragaza ko itari inyangamugayo, kandi bizarushaho gusenya icyizere hagati y’impande zombi."

@rfi

 May 2, 2025 - 10:37