
Angola: Imyigaragambyo yo kwamagana igiciro cy'ibikomoka kuri peteroli yahitanye benshi, ababarirwa mu magana barafungwa
Jul 31, 2025 - 11:11
Abantu bagera kuri bane barishwe abandi bagera kuri 500 barafatwa nyuma y'imyigaragambyo yadutse mu murwa mukuru, Luanda muri ANGOLA, nyuma y'imyigaragambyo y'abashoferi b'imodoka zitwara abantu rusange iyo myigaragambyo yari iyo kwamagana izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli, yaje kuvamo imvururu zikomeye.
kwamamaza
Imyigaragambyo yatewe n'icyemezo cya leta cyo gukuraho inkunga y'ibikomoka kuri peteroli no kuzamura igiciro cya mazutu. Iyi myigaragambyo yatumijwe n'abakora mu modoka zitwara abagenzi, mu rwego rwo kwamagana icyemezo cya guverinoma cyo kuzamura igiciro cya lisansi ku kigero kirenga 33%, ingamba yatangijwe mu ntangiriro za Nyakanga nk'igice cy'imigambi yo gukuraho inguzanyo y'ibikomoka kuri peteroli muri iki gihugu gikungahaye kuri peteroli.
Abantu babarirwa mu bihumbi bifatanyije mu myigaragambyo yahagaritse imihanda, isenywa ry'amaduka, imodoka ziratwikwa, ndetse habayeho n'ubushyamirane hagati y'abigaragambyaga n'abapolisi. Angola, n'ubwo ari kimwe mu bihugu bya mbere muri Afurika bikungaheye peteroli, ihanganye n'ibibazo bikomeye by'ubukungu.

Abantu bagera kuri batanu barishwe abandi barenga 1200 barafatwa i Luanda nyuma y'umuganda w'abamotari kubera ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli wahindutse urugomo. Amaduka yarasahuwe, imodoka zirangirika ndetse n'ibice byinshi by'umurwa mukuru wa Angola birahagarara.
Imvururu zatangiye ku wa Mbere ubwo abashoferi b'amakamyo yo mu bwoko bwa 'candongueiros' nabimodoka ntoya zitwara abagenzi hafi 90 ku ijana mu mujyi wa Luanda - batangizaga imyigaragambyo y'iminsi itatu.
Bari mu myigaragambyo yo kwamagana icyemezo cya leta cyo kuzamura igiciro cya lisansi y'amafaranga y'inyongera kuva kuri 300 kugera kuri 400 uyashize mu mafaranga yuRWANDA kuri litiro.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, umuvugizi wa polisi, Mateus Rodrigues, yavuze ko abantu 1,214 bari bamaze gutabwa muri yombi. Yavuze ko amaduka, amabanki n'imodoka byasenywe, kandi aburira ko ibyangijwe bikomeje gutangazwa.
Angola n'Ubufaransa bigiye gusinya amasezerano ya miliyoni 430 z'ama-euro mu ruzinduko rwa Leta rwa Lourenço Luanda 'yahagaze'
Amaduka menshi n'ibigo by'ubucuruzi byafunze imiryango yabyo. Umunyamuryango Laura Macedo yabwiye RFI ikorera mu giporutugali ati: "Umujyi uri mu ituze". "Ariko amaduka yose yari yarafunze kuva ku wa Mbere nyuma ya saa sita. I Luanda ibintu byose byarahagaze".
Macedo yavuze ko ayo mahoro yari ay'ibinyoma, yongeraho ko "abantu bashobora kubona ko leta itabitaho na gato".

Yavuze ko urugendo rumwe mu modoka itwara abagenzi rwajyaga gutwara amafaranga 700 y'amafaranga y'u Rwanda, ariko ubu mu duce tumwe na tumwe rwatwaraga amafaranga y'u Rwanda agera ku 1800 frw.
Yagize ati "nta modoka zitwara abagenzi dufite. Leta yemereye abashoferi kuzamura ibiciro by'ibinyabiziga, kugira ngo barinde abaturage kwigomeka. Ariko ibyo byatumye ndushaho kurakara".
Macedo, wateguye imyigaragambyo y'amahoro mu byumweru bishize, yavuze ko polisi yakunze gusenya iyo myigaragambyo mbere y'uko irangira.
"Abanyangola bamaze imyaka myinshi bahanganye n'ibibazo. Ndetse n'imiryango yo mu cyiciro cyo hagati ntishobora kwibeshaho".
Ubutunzi bw'ibikomoka kuri peteroli, uburakari bugenda bwiyongera
Angola ni cyo gihugu cya kabiri muri Afurika gikora peteroli nyinshi, nyuma ya Nijeriya(Nigeria). Ariko abantu benshi bavuga ko nta nyungu babona mu butunzi bwa peteroli bwa Angola.

Macedo yagize ati "Ibi ni ibintu bidasanzwe twabanye kuva twabona ubwigenge", anenga Perezida João Lourenço kuba yarashyigikiye isabukuru y'imyaka 50 Angola ibonye ubwigenge mu gihe abaturage benshi bakomeje kubabara.
"Ntashobora kuba umuntu wishimye. Ni gute wakwemera ko hakiri abana mu mihanda, kandi ko amapfa yo mu majyepfo ya Angola akomeje kwica abantu?".
Ishyirahamwe ry'abashoferi rya ANATA, ryasabye ko haba imyigaragambyo, ryirinze kugira uruhare muri iyo myigaragambyo.
Umuyobozi wayo, Geraldo Wanga, yamaganye ubu bwicanyi kandi avuga ko abayoboke bayo nta ruhare bagize mu gusenya. Yanenze icyo yise ifatwa "ridakwiriye" ry'abashoferi bashinjwa ibinyoma no gushishikariza urugomo.
Iyi myigaragambyo igaragaza umujinya ugenda wiyongera ku bibazo by'ubukungu n'ubuyobozi bwa politiki muri Angola. MPLA niyo yayoboye iki gihugu kuva cyabona ubwigenge babuhawe na Portugal yabakoloneje mu 1975. Benshi basaba impinduka mu gihe ifaranga rigenda rita agaciro kandi imirimo igakomeza kuba mike.
@Imani Prince/ Isango star/ Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


