
Politiki y’ubuhezanguni ikomeje gutuma bamwe batemera inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 17, 2024 - 08:35
Nyuma y’imyaka 6 Umuryango w’Abibumbye wemeje inyito Jenoside yakorewe Abatutsi, haracyagaragara bamwe mu badipolomate bakomeye ku isi ndetse n’ibihugu by’ibihangange bigikoresha inyito zitandukanye u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
kwamamaza
Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye (UN) yateranye tariki ya 26 Mutarama 2018, yemeje umwanzuro mushya wemeza tariki ya 7 Mata buri mwaka nk’umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho kuba umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yo mu Rwanda nk'uko byari byaremejwe n’umwanzuro wo mu Kuboza kwa 2003.
N’ubwo imyaka ibaye 6 uyu mwanzuro uvuguruwe nyamara ibihugu byose ntibiremera gukoresha inyito Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bamwe mu banyapolitiki na bimwe mu bihugu bikomeye, mu kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, batanze ubutumwa butakiriwe neza n’abanyarwanda ndetse abakoresha imbuga nkoranyambaga bazikoresha bamagana izi mvugo.
Laurent Ndagijimana, Komiseri mu muryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi “IBUKA”, afatiye urugero ku butumwa bw’ Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Anthon Blinken, akavuga ko abenshi babikora nkana.
Ati "ubutumwa bwe twarabugaye, ni umuyobozi uri ku rwego rw'igihugu gikomeye ku isi avuga ko afite inkomoko mu maraso y'Abayahudi, yarakwiye kuba yumva kurusha abandi benshi Jenoside icyo ari cyo".
Kuri Ismael Buchanan, Umusesenguzi mu bya Politike, we avuga ko ikibazo nk’iki gifite imizi mu mpamvu za politiki ndetse n’ubuhezanguni bwa bimwe mu bihugu.
Ati "izo mvugo zabo bakoresha, ibikorwa bakora hari ikiba kibyihishe inyuma, ntabwo abantu batungurwa ibyiza ni ukubimenya ahubwo ukamenya abo umuntu abana nabo, ntabwo wambwira ko umudipolomate aba yinjiye mu gihugu atazi koko ku byabaye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo harimo izindi mpamvu zibyihishe inyuma rimwe na rimwe umuntu atamenya ariko hari n'iz'umuntu atamenya kubera ko hari bamwe bacumbikiye abo bose, ni ibibazo bikomeye, inyungu za politike ziba zibyihishe inyuma mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni bake cyane wavuga ko baba batabizi".
Muri 2018 Umuryango w’Abibumbye wemeye guhindura imvugo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka myinshi u Rwanda ruwugaragariza ko ibimenyetso byemeza ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi bihari ndetse n’Uburyo yateguwemo ikaba yarigamije gutsemba Abatutsi aho ubukana yakoranywe bwatumye abarenga miliyoni 1 bicwa mu minsi 100 gusa, ariko nanone hakibazwa icyo uyu muryango w’Abibumbye UN ukora mu gihe bimwe mu bihugu binyamuryango byawo bivuguruza imyanzuro yemejwe n’inteko rusange.
Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


