Perezida Paul Kagame yatanze ipeti rya Sous-Lieutenant kuri ba Ofisiye bashya binjiye muri RDF

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yatanze ipeti rya Sous-Lieutenant ku bagera ku 1,029 binjiye mu ngabo z'u Rwanda, RDF. Ni igikorwa cyabereye i Gako, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare, kuri uyu wa Gatanu.

kwamamaza

Ba ofisiye 1,029 binijiye mu Ngabo z'u Rwanda, RDF, barahiriye kuzuza inshingano zirimo kurinda Igihugu, kudahemukira Repubulika y'u Rwanda no kubahiriza Itegeko Nshinga n'andi mategeko. Ni indahiro yayobowe n'Umushinjacyaha Mukuru w'Urukiko rwa Gisirikare, Lt Col Charles Sumanyi.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashimiye ba Ofisiye 1,029 binjiye mu Ngabo z'u Rwanda, RDF, k'ubw'umurava n'ubushake bagaragaje mu myitozo ikomeye mwanyuzemo.

Yakomeje agira ati "Uruhare rwanyu rero mwebwe ba Ofisiye muri hano, ruratangiye, rutangiye ubu. Ni uruhare rubasaba byinshi."

"Mugiye ku mirimo yanyu rero, mugende muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ari wo murimo wanyu, wa mbere w'ibanze."

Perezida Kagame kandi yambitse umudali, Emmanuel Kayitare wahize abandi banyeshuri mu gihe bamaze biga mu Ishuri rikuru rya Gisirikare ry'u Rwanda, riri i Gako. Yashimiwe mbere y'uko we na bagenzi be barenga 1000, bahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant.

Ba ofisiye binjiye muri RDF biyerekanye mu buryo bwihariye binyuze mu gushushanya imibare ifite ibisobanuro bitandukanye. Baserutse bagaragaza icyiciro cya 12 cy'abanyeshuri basoje uyu munsi ndetse n'umubare w'ibyiciro byasoje mbere.

Banditse umubare wa 2000, ugaragaza igihe icyiciro cya mbere cya ba ofisiye cyasoje muri iri shuri. Bananditse 2025 nk'umwaka basojemo amasomo ndetse na 25 nk'imyaka ishize Ishuri rya Gisirikare rya Gako ritangiye gutanga ubumenyi mu bya gisirikare.

 Oct 3, 2025 - 12:55