Perezida Kagame yatangiye uruzinduko muri Azerbaijan 

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Heydar Aliyev, aho yakiriwe na Visi-Perezida wa Guverinoma, Samir ShSharifovaho yatangiye uruzinduko rw'akazi rw’iminsi itatu muri Azerbaijan.

kwamamaza

Biteganyijwe ko ku wa Gatandatu, Perezida Kagame azasura Alley of Honor, ahashyinguwe umuyobozi w’igihugu cya Azerbaijan, Heydar Aliyev, aho azashyira indabo ku bwo kumwunamira. Azanasura kandi Victory Monument, ikimenyetso cy' intambara ya mbere n’iya kabiri za Karabakh.

Perezida Kagame azasura na Perezida Ilham Aliyev ku Ngoro ya Perezida ya Zugulba, aho bazagiraho ikiganiro cyihariye, mbere yo guhura n’amatsinda yo ku mpande zombi kugira ngo bemeze amasezerano mashya mu nzego z’ubuhinzi, uburezi, serivisi z’indege, ubucuruzi n’itangwa rya serivisi z’abaturage.

Aba bayobozi bombi bazaganira n'itangazamakuru.

Perezida Kagame na Perezida Aliyev bahuriye bwa mbere mu Ugushyingo (11) 2024 ubwo aba bakuru b'ibihugu bari bitabiriye inama yiga ku minindagurikire y'ikirere ya COP29 yabereye i Baku. 

 Sep 19, 2025 - 18:14