
Perezida Kagame yasabye urubyiruko rwa Africa kuba ku isonga mu gukemura ibibazo
Sep 2, 2025 - 10:52
Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko rwa guhaguruka rugakora, rugakemura ibibazo rudategereje ibisubizo bivuye ahandi. Yabigarutseho mu Nama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa (Africa Food Systems Forum) i Dakar muri Sénégal.
kwamamaza
Yagize ati: “Ndashaka kubwira urubyiruko ruri hano, turimo kuganira narwo, ko ikintu cya mbere rukwiye kumenya ari uko ruri ku isonga ry’ibikorwa byinshi bya za Guverinoma.”
Perezida Kagame yavuze ko hari ibyo rukwiye kumva nk'itegeko.
Ati:" Mwe mukiri bato mukwiye kumva ko mutagomba kwicara ngo mutegereze ko havuka ikibazo noneho ngo munategereze ko hari undi muntu ugomba kuza kukibafasha. Mugomba kuba maso, mugakora ibibareba, igihe haza ubufasha nk'inkunga zirimo nizo za guverinoma noneho ibitekerezo byanyu bikagera kure kurusha uko mwari mwabiteguye."

Ibihugu bya Africa ntacyo bibuze ngo byigaze mu biribwa
Perezida Kagame yavuze kandi ko ibihugu bya Africa bikeneye kubanza guhindura imyumvire y'abaturage babyo ndetse n'imikorere nk'uburyo byafasha umugabane wa Africa kwihaza mu biribwa.
Ati: "Icy’ingenzi cyane ni uko twashishikarije igihugu cyose kuba muri iyo gahunda, buri wese akumva ko iyo tuvuze uruhererekane rw'ibiribwa, n'ibiganiro n'ishoramari nanone tukaganira ku buryo bwo kurenga ku bibazo, habaho guhindura imyumvire y'abaturage bacu. Tukibaza impamvu tutari kweza ibihagije."
Yanibajije impamvu ibikomoka ku buhinzi bicye byera ku mugabane byoherezwa hanze bigatunganyirizwayo bikagaruka bihenze.
Ati:"Kuki se na bike byeze bicuruzwa hanze, bigatunganywa mu nganda, noneho ikiva muri ibyo ni uko babitugarurira bihenze, ku nyungu yikubye inshuro nyinshi."

Perezida Kagame yasabye ko habaho impinduka zishingiye ku guhindura imyumvire, kugira ngo Afurika ibashe kwibyaza umusaruro ibyayo, aho gutegereza abandi.
Ati: “Impinduka cyangwa amavugurura yari gukorwa, kwari ukubanza guhindura imyumvire y’abantu n’imikorere. Tukibaza ibibazo: muri Afurika ni iki tudafite? Ni iki se tutazi? Ariko hagomba kubaho kugaragaza ibyo byose. Ko hari ibyo dushoboye, tuzi ibyo dufite, tuzi ibyo twakora. Kandi ari ubwo bwinshi bw'ibyavuzwe nk'ubutaka, abakozi, yewe n'ubumenyi byo gukora ibintu."
Perezida Kagame asanga ibihugu bya Afurika bikwiye gushaka uko byiteza imbere, kuko nta na kimwe bidafite.
Dore amwe mu mafoto:






kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


