
Perezida Kagame yasabye ivugurura mu mikoranire mpuzamahanga
Nov 5, 2025 - 08:13
Perezida Paul Kagame yasabye ko habaho amavugurura mu mikoranire n'abafatanyabikorwa mpuzamahanga, avuga ko ubufatanye buriho ubu buba bubogamye kandi abakomeye bakandaaamiza abanyantege nke. Yabitangaje mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Imibereho Myiza (World Summit for Social Development) iri kubera muri Qatar kuva ku wa 4 kugeza ku wa 6 Ugushyingo (11) 2025.
kwamamaza
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagize ati:"Tugomba no kuvugurura uburyo bw’imikoranire n’abafatanyabikorwa. Akenshi ubufatanye mpuzamahanga burabogamye. Tugomba kuva ku mikorere ishaje iheza igice kinini cy’Isi. Kugira ngo imikoranire mpuzamahanga y’ibihugu igende neza bizasaba ko bitwarwa mu murongo utanga umusaruro ubarika kandi mu gihe kizwi aho kuba amasezerano gusa.”
Yagarutse kandi ku ruhare rw’abaturage mu iterambere, ashimangira ko imibereho myiza, kubazwa inshingano no kugira abaturage ku isonga ari byo shingiro ry’imiyoborere u Rwanda rwubakiyeho intambwe rwatereye mu myaka 30 ishize. Izo ntambwe zirimo kurandura ubukene bukabije, kongera umubare w'abagerwaho na serivisi z’uburezi, iz'ubuzima n'imibereho myiza, nubwo hakigaragara ubusumbane mu turere dutuwe n'abakigorwa no kubona ibikenewe by’ibanze.
Yagize ati :“Ibi bibazo si bishya ariko guverinoma zacu ntizihuse bikwiriye mu kubikemura. Guteza imbere imibereho myiza ni urugendo rukomeza, rusaba kujyana n’igihe. Ubu igikenewe ni ugukomeza mu cyerekezo cyiza tukubakira ku byagezweho. Kubigeraho bizaterwa n’impamvu nyinshi ariko icy’ingenzi ni ugukomeza kuzamura ubushobozi bw’abaturage bikaba izingiro rya byose.”

Perezida Kagame yanavuze ko Leta zigomba guhindura uburyo zikemura ibibazo, kuko byinshi muri byo biba bizwi ariko ntibikemurwe ku muvuduko ukenewe. Yashimangiye ko iterambere ridakwiye gushingira ku gutegereza abandi, ahubwo rishingira ku baturage ubwabo no kuzamura ubushobozi bwabo."
Yashimangiye ko mu Isi ibamo ibihindagurika, hakwiye kubaho uburyo bwo kwitegura guhangana n'ibyago bishobora kubaho ndetse n'uburyo bwo kubyirinda.
Yasabye ko ibigega mpuzamahanga by’imari bigomba guhora byiteguye gutanga umusanzu mu guteza imbere ibikorwa bitandukandukanye bigamije iterambere.
Ati:" Niba koko dushaka iterembere ry’imibereho myiza, gahunda zikwiye kuba zihura n’ibikenewe mu bihugu byose aho kuba mu bihugu bike."

U Rwanda rwiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa barwo bose mu kubaka ahazaza hadaheza.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa barwo bose mu kubaka ahazaza hadaheza.
Iyi nama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’imibereho y’abaturage ibaye ku nshuro yayo ya kabiri ndetse yitezweho kuba urubuga rukomeye rwo kuganiriramo ibibazo byugarije abatuye Isi, no gutahiriza umugozi umwe mu kubikemura.


@igihe.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


