Perezida Kagame yasabye Afurika guhangana n’ibibazo biyugarije nk’umugabane

Perezida Paul Kagame yatangaje ko Afurika ikwiye guhangana n' ibibazo biyugarije nk’umugabane birimo iby'iterabwoba n’ihohoterwa. Yavuze ko kwishingikiriza ku bandi bidatanga amahoro n’iterambere birambye. Ibi yabigarutseho ku wa 27 Kanama (08) 2025, ubwo yakiraga mugenzi we wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

kwamamaza

Perezida Kagame yavuze ko umuti w’ibibazo bya Afurika ugomba gushakirwa imbere mu mugabane, aho kubiharira abandi.

Yagize ati: Nk’abanyafurika, dukeneye kubigira ibyacu no guhangana n’iki kibazo nk’umugabane. Gushingira ku bandi ntibishobora kuduhesha amahoro cyangwa iterambere birambye. Icyo ni kimwe mu ishoramari ryiza cyane dushobora gukora muri twe ubwacu. Guharira inshingano abandi baturutse hanze ntibyatwubakira amahoro arambye cyangwa iterambere.”

Ibi yabitangaje nyuma y’ibiganiro byihariye yagiranye na mugenzi we wa Mozambique. Abakuru b’ibihugu byonbi bayoboye umuhango wo gusinya amasezerano mashya y’ubufatanye mu nzego zitandukanye. Aya masezerano arimo guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, gushyigikira ishoramari hagati y’ibihugu byombi ndetse no gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba.

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda na Mozambique bifitanye ubucuti bukomeye kandi burambye. Yavuze ko uru ruzinduko rwa Perezida Chapo ari amahirwe yo gukomeza kubaka imikoranire mu nzego zinyuranye.

Ati: “U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano ukomeye, kandi hejuru ya byose turi inshuti n’abavandimwe.Twishimiye ko uzasura zimwe mu nganda zacu z’ingenzi, kandi uzahura n’abagize urwego rw’abikorera ku giti cyabo. Ni amahirwe meza yo gukomeza gushimangira imikoranire y’ubucuruzi, ku nyungu z’ibihugu byacu byombi. Nizeye ko turi ku murongo mwiza wo gukomeza guteza imbere ubufatanye bwiza dusanganywe, kandi nishimiye gukomeza gukorana nawe."

Na we Perezida Daniel Chapo yashimye uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kugarura ituze mu Ntara ya Cabo Delgado, yemeza ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bumaze kugaragaza umusaruro.

Yagize ati: “Kubera ubu bufatanye, turabona amahoro asubira mu Ntara ya Cabo Delgado.”

Aya masezerano mashya afatwa nk’intambwe ikomeye mu gushimangira amahoro, ubukungu n’iterambere mu baturage b’u Rwanda na Mozambique, ndetse no guha imbaraga ubufatanye bwa Kigali na Maputo.

 Aug 27, 2025 - 19:23