Perezida Kagame yagaragaje ibyo Africa isabwa mu rugendo rw'iterambere

Perezida Kagame Paul- Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ibintu by'ingenzi ko Africa isabwa gushyiramo imbaraga kugira ngo ibashe guhatana ku isoko mpuzamahanga. Ibyo birimo kubaka ibikorwaremezo, guteza imbere ikoranabuhanga ndetse no kongera inganda

kwamamaza

Ibi yabitangarije I Brussels mu Bubiligi, aho yitabiriye inama yahuje abakuru b'ibihugu na za Guverinoma yiga ku mikoranire y'Umuryango ww'ubumwe bw'Uburayi na Africa.

Iyi nama igamije gushimangira ubufatanye mu guteza imbere ihuriro ry’Isi mu by’ubukungu, ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo, mu gihe Isi ihanganye n’ibibazo bikomeye birimo ihindagurika ry’ikirere n’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yashimangiye ko ubu bufatanye bushobora guteza imbere impande zombi, niba buri ruhande rugaragaza ubushake bwo gukora ibishingiye ku nyungu rusange.

Yagize ati: “Ku ruhande rwa Africa, ibyo dukeneye biragaragara: dukeneye ibikorwaremezo, ikoranabuhanga n’inganda kugira ngo dushobore gucuruza duhanganye. Ku ruhande rw’u Burayi, amahirwe na yo aragaragara."

Yongeraho ko"Africa ifite isoko rikura, impano z’urubyiruko n’umutungo kamere ufatiye runini mu mpinduramatwara igamije kurengera ibidukikije no guteza imbere ikoranabuhanga kandi iki ni cyo gihe cyo kuzikoresha mu nyungu z'igihe kirekire z'impande zombi. Ibi ni byo Global Gateway ishobora gusohoza, niba tugumye kuba inyangamugayo kandi dukora mu buryo bwubaka.”

Iyi nama iri kubera i Brussels, aho iteraniye ku nshuro ya kabiri ku butumire bwa Ursula von der Leyen, Perezida wa Komisiyo y’u Burayi.

 Oct 9, 2025 - 17:29