PAC yasabye ko hakurikiranwa arenga miliyari 5 Frw yakoreshejwe nabi mu nzego za Leta

Komisiyo ishinzwe Gukurikirana imikoreshereze y'Imari n'Umutungo bya Leta mu nteko Ishinga Amategeko (PAC) yasabye Minisiteri y’Ubutabera gusaba Ubushinjacyaha gukurikirana amafaranga y'u Rwanda asaga miliyari 5 yagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2023/2024 ko yakoreshejwe mu buryo budasobanutse.

kwamamaza

Ibi byemejwe ku wa 5 Kanama (08) 2025, ubwo Komisiyo ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) yagezaga ku Nteko raporo y’isesengura yakoze kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta. Iyo raporo yasesenguwe yarebaga uko amafaranga ya Leta yakoreshejwe mu bigo 239, birimo Minisiteri, imishinga, uturere, Umujyi wa Kigali, ibigo bikoresha ingengo y’imari ya Leta n’ibigo bikora ubucuruzi.

PAC yagaragaje ko hari inzego zahawe amafaranga ariko hakabura ibisobanuro bigaragaza uko yakoreshejwe, cyangwa se hagaragazwa inyandiko zidahagije ku mikoreshereze yayo. Komisiyo yasabye ko ayo mafaranga yose akurikiranwa n’ubutabera, hakamenyekana imikoresherezwe yayo ndetse akaba yagaruzwa.

Muri Minisiteri ya Siporo, PAC yasabye ko Ubushinjacyaha bwakurikirana amafaranga asaha miliyari 1,1 yatanzwe binyuze muri Minisiteri ya siporo ntihagaragazwe uburyo yakoreshejwe.  Ayo arimo amafaranga angana na 151,913,592 Minisiteri ya siporo yoherereje za federasiyo z’imikino zinyuranye ariko ntihagaragazwe imikoreshereze yayo, n’andi angana na 991,181,282, ataragaragarijwe inyandiko zuzuye z’imikoreshereze yayo.

Mu Kigega gishinzwe gusana imihanda (RMF), PAC yagaragaje ko hari amafaranga miliyoni 425,716,100 yoherejwe mu turere agamije gusanira imihanda ariko ntihatangwa raporo igaragaza uko yakoreshejwe.

Hari kandi miliyoni 12 Frw yishyuwe ku migano yagombaga guterwa ku muhanda ariko itigeze iterwa, mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo gusana umuhanda Jomba–Shyira. Hari na miliyoni 31,8 Frw yagombaga gufatirwa ku nyemezabuguzi zishyuwe zifite agaciro ka 212,237,562 Frw ariko ntibikorwe.

Mu Karere ka Ruhango, raporo y’Umugenzuzi Mukuru yagaragaje ko amafaranga agera kuri 103,206,365 Frw yishyuwe rwiyemezamirimo arenze ku yo yagombaga guhabwa, bitewe no kudakora igenzura ry’ibiciro mbere yo gutanga isoko. Hari kandi miliyoni 13,2 Frw yishyuwe ku mirimo itarakozwe mu iyubakwa ry’ibiraro bya Vunga I na Rwamakungu.

Muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, PAC yagaragaje ko amafaranga angana na 300,768,050 Frw yishyuwe ku mirimo y’inyongera mu mushinga wo kubaka imiyoboro y’amazi kuri Kigali Logistic Platform (KLP), hatabayeho kuvugurura amasezerano. Hari kandi 227,404,983 Frw yishyuwe ku bikoresho byabaruwe birenze ku byari bikenewe cyangwa ibyabazwe inshuro zirenze imwe.

Muri WASAC naho hagaragaye imikoreshereze idasobanutse y’amafaranga menshi. Mu isoko ryo kubaka umuyoboro w’amazi wa Sake, hishyuwe 430,847,176 Frw ku bikoresho birenze ibyari bikenewe. Mu isoko rya Kivu Belt (Phase I), hishyuwe 812,873,300 Frw hatagaragajwe mu buryo burambuye ibyakozwe, naho ku muyoboro wa Muhazi hishyuwe 602,963,264 Frw hatagaragajwe neza imirimo yakozwe.

Minisiteri y’Uburezi nayo igomba gutungwamo itoroshi

PAC yagaragaje kandi ko no muri Minisiteri y’Uburezi hagaragaye imikoreshereze idasobanutse y'amafaranga mu bikorwa byo kubaka amashuri, aho hagaragaye amafaranga yishyuwe arenze k'ayagombaga kushyurwa ibikorwa byo kubaka amwe mu mashuri ndangaburezi.

Mu kubaka ishuri rya TTC Mururu riherereye mu Karere ka Rusizi, hishyuwe 9,969,088 Frw yarenze ku yagombaga kwishyurwa. TTC Saint Jean Baptiste Cyahinda (Nyaruguru) hishyuwe amafaranga y’inyongera angana na 16,191,522 Frw. TTC Rubengera (Karongi) yakoresheje amafaranga arenga 15,219,782 Frw, TTC Zaza (Ngoma) harenzeho 12,452,446 Frw, naho GS Zaza hishyurwa arenga 11,048,169 Frw y’inyongera.

Mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA), PAC yagaragaje ko habayeho imikoreshereze idasobanutse mu mishinga itandukanye. Mu mushinga wo kubaka inzu ziciriritse i Bumbogo, hishyuwe 102,109,675 Frw ibikoresho birenze ku byakoreshejwe. Hari kandi 376,570,384 Frw yishyuwe rwiyemezamirimo arwnga ku yo yagombaga  kwishyura ubwishingizi bw'abakozi ku mushinga wo kubaka inzu z’i Gahanga.

Ikindi kibazo cyagaragaye ni uko isoko ryo gukora inyigo no gukurikirana imirimo y’ubwubatsi itunguranye kandi yihutirwa ryahawe ibigo bitatu ku giciro kinyuranye, nubwo ibisabwa byari bimwe. Hari kompanyi yahawe isoko ku giciro cya miliyoni 125, indi irihabwa kuri miliyoni 127, ikindi kigo kirihabwa kuri miliyoni 385.

Mu Karere ka Musanze naho ahagaragaye ikibazo ni ku isoko ryo kubaka umuyoboro w’amazi wa Gakangaga-Munindi, angana na 36.689.073 Frw yishyuwe hatagaragajwe mu buryo burambuye ibyakozwe, hamwe n'angana na miliyoni 41,8 Frw yishyuwe ku gusuzuma inyigo yaragombaga kwishyurwa na rwiyemezamirimo. Hari kandi miliyoni 60,6 Frw yiyongereye bitewe no guhindura ibiciro ku masezerano yamaze gusinywa na miliyoni 81,2 Frw yatanzwe ku mirimo y’inyongera nta bisobanuro butanzwe.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko ayo mafaranga yose akwiye gukurikiranwa, harimo no  kuba yagaruzwa. Ndetse abo amakosa agaragaza ko babigizemo uruhare bakaba babiryozwa.

PAC yanenze kandi inzego zagaragayeho amakosa n’ibibazo bidashingiye ku ikoreshwa ry’amafaranga, izisaba guhita zikosora vuba.

 Aug 6, 2025 - 12:49