Nyuma yo gutunganya icyogogo cya Sebeya, abahaturiye barahamya ko nta myuzure ikiharangwa!

Ikigo gishinzwe umutungo kamere w’aamazi mu Rwanda kiravuga ko kuri ubu ikibazo k’imyuzure yaterwanga n’umugezi wa Sebeya cyakemutse burundu. Ni nyuma yo kuhakorera umushinga ugamije kubungabunga icyogogo cya Sebeya.

kwamamaza

Mu kiganiro Umuturage wo mu murenge wa Bigogwe mu karere ka nyabihu yagiranye n’umunyamakuru w’Isango Star, yagarutse ku ngorane baterwanga n’isuri yaturukanga mu misozi yo muri uwo murenge, ikangiriza ibikorwa by’abaturage harimo inzu, imyaka iri mu mirima, ndetse rimwe na rimwe abahatuye bakaburira ubuzima.

Yavuze ko mu mwaka w’2017, mu Bigogwe hapfuye abantu 20.

Icyakora kuva mu mwaka w’2019, Ikigo gishinzwe umutungo kamere w’amazi ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga wita ku kubungabunga ibidukikije [IUCN], batangije umushinga ugamije  kubungabunga icyogogo cya Sebeya.

Ni umushinga wakozwemo ibikorwa bitandukanye harimo guca amaterasi y’indiganire n’amaterasi y’ikora, gutanga ibingenga bifata amazi y’imvura,kubuaka amadamu n’ingomera gutera ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’amashyamba.

Ni ibikorwa kugeza ubu bimaze gutanga umusaruro ufatika urgero abahinzi umusaruro wariyongereye, nk’uko bishimangirwa n’abahaturiye.

Umuturage umwe yagize ati:“Amateka yarahari,, ni uko amazi yarazaga agasenya, abantu barabaheka, abandi barapfa ariko ubu bitewe n’uko badukoreye amatarasi hagaterwa n’ibiti by’amashyamba, ubu nta kibazo hameze neza, turashima Leta. Ha yavagamo toni 8 cyangwa 10 ariko ubu iri kwera toni hafi 25cyangwa 30.”

Undi ati: “ Umusaruro wariyongereye kuko hari n’igihe wahingaga kuri Ha ukahakura n’umufuka utuzuye!ariko ubu kuri Ha turakuramo nka toni.”

Umuryango mpuzamahanga wita ku kubungabunga ibidukikije [IUCN] ugaragaza ko uyu mushinga watanze umusaruro ufatika byatewe n’ uko ku ikubitiro bawinjiranyemo n’abatuarage.

Albert shenk; umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri uyu muryango, yagize ati: “Ufite ubushobozi , ujya mu baturage  ukababaza uti ‘ ni izihe ngorane mufite?ni hehe mufite ibibazo bikomeye birebana no gucunga amazi, no gusubiranya icyogogo cy’umugezi wa Sebeya?’ Ubundi abaturage bakicara bakangaraza ibibazo bafite bifuza ko byakemuka.”

“Ibi bituma ubona amakuru ahagije y’ ibibazo Bihari n’uburyo bakemurwa. Ubundi dufatanyije n’abaturage mu gushyira mu bikorwa izo ngamba baba baragizemo uruhare mu kuzigaragaza. Kandi ibi bituma abaturage barushaho kubigira ibyabo igihe mwafatanyije.”

Ku ruhande rw’ikigo gishinzwe umutungo kamere w’amazi kigaragaza ubu bufatanye nk’ibyatumye ikibazo cyagaragara muri ako gace kabarizwamo icyogogo cya Sebeya gikemuka.

Dr. Rukundo Emmanuel; umuyobozi mukuru RWB, yagize ati: “Ubundi ikibazo cya mbere, iyo hazaga imyuzure ku baturage ku baturage bose babaga baturiye imbago za Sebeya yatwaraga ibintu byabo, ikangiza amazu n’ibikorwaremezo ndetse hari n’abo yatwaraga ubuzima. Ubu rero tuvugana, n’ibi bikorwa bimaze kuhaza, nta makuru agaragaza ko higeze icyangirika kubera imyuzure.”

“...ubu navuga ko ku kigero cy’100% , imyuzure yahabaga ntayigeze iba, ni ukuvuga ngoikibazo cyarakemutse.”

Ubusanzwe uyu mushinga wakorewe mu turere rugera kuri 4 twagerwangaho n’ingaruka z’imyuzure yaterwanga n’umugezi wa Sebeya, aritwo Rubavu , Nyabihu, Rutsiro ndetse na Ngororero.

  @ Uwe Herve-Isango Star-Rubavu.

 Jan 20, 2023 - 18:59