Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barasaba ibigo by’itumanaho guhugura abakozi babyo ku rurimi rw’amarenga.

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barasaba ibigo by’itumanaho guha abakozi babyo ububasha bwo kubakira binyuze mu rurimi rw’amarenga bifashisha mu gutumanaho. Ku ruhande rwa MTN Rwanda, ivuga ko iki kibazo cyatangiye kuvugutirwa umuti.

kwamamaza

Samuel Munana; Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Rwanda, hifashishijwe ururimi rw’amarenga, umunyamakuru w’Isango Star yamusanze asaba serivise umukozi wa sosiete y’itumanaho MTN Rwanda, wasemurirwaga hifashishijwe video conference.

Kugira ngo babashe kumvikana, hifashishwaga umusemuzi uzi ururimi rw’amarenga.

Mu gushaka kumenya neza imbogamizi abafite ubu bumuga bahura nazo, Samuel Munana, mu busemuzi yakorewe, yagize ati: “Ati: “Hari hari imbogamizi kuko twajyaga kuri centre za MTN tugasanga umu-agent wayo/umukozi wa MTN ugasanga rimwe na rimwe wamubwira ngo ntabwo numva noneho akaguseka avuga ngo ‘dore uyu muntu ntabwo yumva!’ noneho akakoherereza undi noneho nawe ugasanga nta kintu agufashije. Wenda iyo nabaga nzi kwandika byabaga ari amahirwe noneho tukandikiranwa, ariko utazi kwandika no gusoma akenshi yasubiragayo nta serivise abonye!”

 Yongeraho ko “bageragezaga gukora ibishoboka byose bakoresheje impuhwe ariko impuhwe zitandukanye n’uburenganzira. Bagomba gufasha umuntu bagendeye ku burenganzira bwe nk’uko wafasha undi.”

Christina Mukundwa;Umuyobozi ushinzwe imikoranire n’izindi nzego muri MTN Rwanda, yavuze ko bahereye ku gushyiraho umukozi wihariye ufasaha abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona  mu ishami rishinzwe gutanga ubufasha ku bakiriya  hifashishijwe telephone, ahazwi nka ‘call cente’ ndetse n’izindi serivise zorohereza abafite ubu bumuga zizagenda zitabwaho.

 Ati: “Tugitangira nibyo twatangiranye nabyo dukoresha video conference ariko turumva ko hakiri byinshi byo gukora. Mu minsi iri imbere tuzareba uko ibyo nabyo twabikemura, tureba uko n’abandi twabashyiramo kugira ngo uko guhezwa kutaba ukw’abantu bake cyane.”

 Umuryango w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Rwanda (RNUD) ugaragaza ko n’ubwo kugeza ubu imibare nyayo y ‘abafite ubu bumuga utazwi neza, ariko abazwi babarirwa mu bihumbi 70 kandi abenshi bakomeje gushishwa mu miryango.

Izi nzitizi bazigaragaza mu gihe hatangizwaga icyumweru cyahariwe abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kizasozwa ku itariki ya 23 Nzeri(9) ku nsanganyamatsiko igira iti  “kubaka imuryango mugari idaheza kuri bose”.

 @ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Sep 20, 2022 - 12:22