Nyaruguru: Urubyiruko rwitwa Abatasi biyemeje kurandura imirire mibi n’igwingira ry’abana.

Urubyiruko rwitwa Abatasi rwo mu kagali ka Rutobwe rwihaye inshingano zo guhashya imirire mibi n’igwingira mu bana. Uru rubyiruko rubazana mu marerero kugira ngo bitabweho hirindwa ko bazagwingira. Ubuyobozi bw’aka karere bugaragaza ko ibikorwa by’uru rubyiruko byatanze umusaruro ndetse hashingwa andi matsinda yo kurwanya imirire mibi bigabanya ikigero cy’abana babwingiye.

kwamamaza

Hashize imyaka ibiri urubyiruko rusaga 200 rwo mu murenge wa Cyahinda mu kagali ka Rutobwe rwiswe Abatasi. Uru rubyiruko rwihaye inshingano zo kwita ku ngo zifite abana bafite imirire bakabazana mu marerero kugirango bitabweho hirindwa igwingira.

Asobanura impamvu y’iri zina ‘Abatasi’ n’intego zabo, Umwe muri bo waganiriye n’Umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati: “Tujya gushaka iri zina twashakaga guca imirire mibi muri kano kagali ka Rutobwe. Twararebaga tukabona hirya no hino mu ngo yo mu midugudu itandukanye hari abana babuze kirerwa, babuze kwitabwaho. Nyuma nk’urubyiruko, imbaraga z’igihugu, tubona abo ni barumuna bacu kandi bari kujya mu buzima butari bwiza butari ubwo twe dushaka ko twajyamo ndetse n’igihugu cyifuza ko buri munyarwanda yajyamo.”

Undi ati: “Twaratataga tukamenya aho ibyo bibazo biri noneho umuryango birimo tukawujyamo tukabaganiriza, tukabagira inama ndetse imwe n’imwe tukayubakira uturima tw’igikoni.”

Uru rubyiruko ruvuga ko rwubatse uturima tw’ibikoni twinshi ndetse ko runakorera no mu bigo mbonezamikurire bigatuma n’imboga zibonekera igihe  mu buryo bwo kurwanya igwingira.

Anavuga ko “ twaranaganiriye dutanga inkoko 203 ndetse abanyamuryango bose turabyishimira kuko ubu buri rugo rufite inkoko.”

 Nkurunziza Emmanuel; uyobora akagali ka Rutobwe uru rubyiruko rukoreramo ibi bikorwa, avuga ko babiyambaje kubera ko babonaga aka kagali karimo ikibazo cy’imirire mibi.

Ati: “Tukimara kubona ko igwingira ari ikibazo cyugarije aho dutuye n’igihugu, twabonye ko hari ababyeyi bagira intege nke noneho twiyambaza itsinda ry’urubyiruko ruratwumva ndetse baratwemerera bibumbira hamwe badufasha gukemura icyo kibazo, ubu tubona ko cyakemutse kandi cyavuyeho.”

Yongeraho ko “ Abatasi rero bafasha ababyeyi kubona imirima y’igikoni ndetse bafite n’itsinda ry’inkoko boroje ababyeyi inkoko ndetse bagasura n’amarerero kuva ku myaka ibiri kugeza kuri ine y’abana batarabasha kujya mu mashuri y’incuke, bareka uko akora umunsi ku wundi.”

Ubuyobozi bw'akarere ka Nyaruguru bugaragazako ibikorwa by’uru rubyiruko  byatumye nta mwana usigara inyuma atitaweho, nkuko Assumpta Byukusenge; umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Ati: “ Urebye n’ijambi biturukaho ‘gutata’ ni ukumenya ifasi, kumenya ako gace ibibazo birimo. Ese nyuma yo kubibona ndabisohokamo gute? Kandi ntabwo ari umuntu umwe uzabisohokamo ahubwo birasaba ubufatanye n’ubw’inzego zose, cyane cyane urubyiruko kuko ni imbaraga z’igihugu kandi tuzi ko zubaka vuba. Harimo ba mutima w’urugo nabo bagira n’imihigo kandi baba bafitemo no kurwanya imirire mibi.  Rero bafatanyije baratata bakamenya ibibazo bihari kandi bagafatanya kubikemura.”

Ingo zisaga 200 zo muri aka kagali  zifite abana zimaze guhabwa inkoko kugira ngo abo bana babone amagi.

Naho urubyiruko  200 rw'Abatasi rwahawe inkoko 1000 n'ubuyobozi bw'Akarere rutangamo 200 ruzoroza abaturage bo mu kagali Rutobwe, ingo 18 nizo zisigaye zitarahabwa inkoko.

Muri rusange Akarere ka Nyaruguru gakomeje guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi n’igwingira mu bana kuko kagaragaza ko imibare igenda igabanuka.

Ubu imibare igaragaza ko abana 26 aribo bari mu muhondo, mu gihe 5 gusa aribo bari mu mutuku.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/FwiTZrbtnBE" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@ Emilienne Kayitesi/Isango Star-Nyaruguru.

 Sep 30, 2022 - 12:56