Nyaruguru: Impinduka mu miryango yari ibanye mu makimbirane

Imiryango yari ibanye makimbirane iravuga ko ifite impinduka nziza mu mibereho yayo ishingiye ku gushyira hamwe. Ninyuma yo gufashwa gusezerana imbere y'amategeko. Gusa ubuyobozi buvuga ko izi mpinduka, zanagize uruhare mu miyoborere myiza no kubahiriza gahunda za Leta.

kwamamaza

Umurenge wa Ruheru wo mu karere ka Nyaruguru ni umwe mu ikora ku ishyamba rya pariki y'igihugu ya Nyungwe yarangwagamo ubuharike n'ubushoreke, ndetse ibana binyuranyije n'amategeko, igahora mu makimbirane.

Umugabo umwe yagize ati: “ mbere twari tubanye nabi. Navaga ku isoko nataha ngasanga ibintu biri mu nzira nkubita imigeri, nkaza mwotsa igitutu.”

“guteka, guhinga, koza amasahani, kwahira ubwatsi...n’ibindi ntabwo nabimufashaga kuko nabaga ntahari.”

Umugore ati: “mu rugo twari tubanye nabi, umugabo agahora ankubita anziza ko nabyaye abakobwa gusa, twari tubyaranye abana umunani.”

“Narahingaga nuko ngatera intabire, nkahirira inka, nkahura inehe, nkamesera abana ndetse akanankubita ngo natinze kumugaburira.”

Gusa muri uyu murenge, hari imiryango igera kuri 465 yabanaga itarasezeranye. 361 muri yo, imaze gufashwa gusezerana imbere y'amategeko bigizwemo uruhare n'abafatanyabikorwa babahaye inyigisho bizana impinduka nziza.

Umwe ati: “baratwigishije nuko [umugabo] aza ku byumva ndetse aza no kunyemerera duca no mu rukiko kandi yari yarabyanze. Ubu tubanye neza turajya inama, yari yaranze no kunshira ku gatabo ka banki, ubu nyanshizeho.”

Undi ati: “ kubera inyigisho... ubu mu rugo umutekano ni wose, iwacu ni ibutahamana.’

“ umumaro wo gusezerana, ubu turafashanya byose, ntabwo tukiri mu gipfuri, ntawe ukivuga ngo tubanye piga piga!”

 KAYIRANGA Jean Bosco; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa RUHERU, ashima uruhare rw'abafatanyabikorwa.  avuga ko kubana neza kw'iyi miryango bigira n'uruhare mu bundi bukangarambaga.

Ati: “ iyo babanye neza birafasha muri mobilization kuko ntabwo umuryango ubanye usezeranye, akenshi abana babo usanga bajya ku ishuli , ntibata ishuli, ibijyanye na mituweli bagira inshingano kugira ngo bajye mu bwishingizi mu kwivuza. N’izindi gahunda za leta ubona bazumva. Hari imiryango yabanye idasezeranyi dusigaranye ubu ngubu nayo turayisaba ko yaza igasezerana.”

Kugeza ubu, imibare igaragaza ko mu Karere ka Nyaruguru  hari imiryango isaga 3000 imaze gufashwa gusezerana imbere y'amategeko ndetse inafashwa kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Dec 15, 2023 - 07:17