Nyaruguru: Abakora mu cyayi nka nyakabyizi barasaba ko ikiguzi cyo ku munsi cyakongerwa

Bamwe mu bakora nka nyakabyizi mu cyayi barasaba ko amafaranga 1200 bakorera ku munsi yakongerwa kuko atakijyanye n'igihe. Ubuyobozi bw'akarere ka Nyaruguru buvuga ko mu bufatanye na NAEB, bari kongera umubare w'abakora mu cyayi banabahugura ndetse bikazajyana no gushyira mu bikorwa ibyifuzo byabo.

kwamamaza

Umurenge wa Nyabimata ni umwe mu hahingwa icyayi kigemurwa ku ruganda rw'icyayi rwa Nshiri. Abakora mu mirima yacyo yo muri uyu Murenge bavuga ko amafaranga 1200 bahembwa ku munsi ari make kandi akanaza atinze.

Umuturage umwe yabwiye Isango Star, ati: “umuntu yatangiye akazi saa kumi, atashye saa kumi n’ebyiri akorera 1 200Fr kandi ntigihahiye n’urugo.”

Undi ati:“ harimo imbogamizi zikomeye! Nonese umuturage ajya gukorera 1000F ubwo urumva ayo atari make cyane? ujya kuyakorera ugatangira kurya amadeni n’ayo utarakorera.”

“umuyedi akorera inoti ya bibiri, none wakora mu cyayi ukorera igihumbi ngo azagutunge.”

“ ngaho reba gukorera 1 200 ukayategereza ukwezi, wakwemera kujya gukorera umuturage wamuha nibura 1000 ukagicyura ariko nibura uwo munsi umwana akararira.”

Abaturage basaba ko amafaranga bahembwa yakongerwa nkuko bikorwa kuri bagenzi babo baba bavuye mu bindi bice by'igihugu, baje gukora imirimo nk'iyabo.

Umwe ati: “ baravuga ngo imishinga bayizanye mu cyaro ariko iyo bayizane ba bandi bashatse ya mishinga ikaza mu cyaro baza bayikurikiye noneho ugasanga ya mafaranga yisubiriye mu mifuka yabo. Ugasanga njyewe nirirwa nkorera 1000F, wawundi bazanye agahembwa amafaranga menshi, ariko njyewe nta kintu amariye.”

“Nuko ugasanga niba nakagombye gufata akazi k’ibihumbi 5, bagahaye wa munru bizaniye wavuye iwabo, bavanye I Kigali, bavanye mu Burengerazuba…nta mukozi wa hano iwacu usanga avuga ngo njyewe ndi umukozi. Usanga na wa mukozi wa hano ni wawundi ukorera cya 1 200 kizamufininiza atazazamuka! Ariko umushahara utubutse bakawusubirana ukabakawuzanye.”

Murwanashyaka Emmanuel; Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, avuga ko k’ubufatanye n’izindi nzego zirimo NAEB, bari kongera umubare  w'abakora mu cyayi bakabahugura ndetse bikazajyana no gushyira mu bikorwa ibyifuzo byabo.

Ati: “nk’ubuyobozi bw’Akarere turimo gukorana n’inganda na NAEB kugira ngo duhugure abasoromyi bashya kurusha guhugura abari basanzwe basoroma. Ibyo rero turizera ko bizatanga umusaruro.”

Kugeza ubu, i Nyaruguru hari inganda zitunganya icyayi 4, zifite abasoromyi bagera ku 8 900, mu gihe ngo hagikenewe abagera ku 13 000 bashobora kuziba icyuho. Gusa kubabona biracyagoye kubera ubuke bw'amafaranga, aho bamwe bahitamo kujya gukora ibindi biraka nk'iby'ubw'ubatsi bibahemba menshi kandi banakoze amasaha make ku yo gusoroma icyayi.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Mar 22, 2024 - 10:51