Nyaruguru : Abagore baracyagowe n’imirimo badahamberwa ibafatanya no kutagira ibikorwaremezo.
Oct 17, 2023 - 13:38
Bamwe mu bagore bo mu cyaro mu Murenge wa Nyabimata wo mur’aka karere baravuga ko bakigorwa n'imirimo bakora badahemberwa ndetse batereranywamo na bamwe mu bo bashakanye. Bavuga ko ibi byiyongeraho kuba bamwe batagira ibikorwaremezo bibasha kuyigabanya. Ubuyobozi buvuga ko nta mpungenge bakwiye kugira kuko hari imishinga yatangiye ibakuriraho imbogambizi bafite mu rwego rwo kubateza imbere.
kwamamaza
Abagore b’i Nyabimata bavuga ko uretse guteraranwa na bamwe mu bo bashakanye mu mirimo y'urugo, bakibangamiwe n’imvune y'iyo mirimo bita ko ivunanye.
Umugore umwe yabwiye Isango Star, ati: “hano turacyakora imirimo ivunanye, nuko nta kintu idufasha mu rugo: Ngo tubone aho dukorera amafaranga, ngo dukore twisukure,twigurire umwenda mwiza!”
Iruhande rw’ibi kandi, bavuga ko babangamiwe n’ibirimo ibikorwaremezo bimwe bataregerezwa ku buryo imirimo bakora idahemberwa irimo guteka, kuvoma, gutashya inkwi, koza abana n'iyindi...irushaho kubatsikamira.
Umwe ati: “umugore wo mu cyaro aracyafite ibibazo: turacyavoma kure, turacyatashya kure, nta naho tuzitashya kuko Nyungwe ntitukiyijyamo.”
Undi ati: “ dukora imirimo ivunanye. Ubuzima bw’umugore wo mu cyaro,: arabyuka agahinga, akavoma, akita ku bana, akajya mu cyarire, agatora udukwi...ukabona akaruhuko ko ku cyumweru gusa. Biracyagoye!”
“birababaje, turabyakira byonyine ! nonese wabigenza gute utaha mukwe?”
Basaba ubufasha bwo kuyikurirwaho ndetse no gukora imishinga mito iciriritse. Umwe ati:” turasaba ubufasha, tugasaba imishinga yaza tugakorera amafaranga cyangwa nkagura gaz.”
Undi ati: “turasaba ko twakwegerezwa amazi kuko hari ubwo tugenda nijoro tugiye kuvoma mu mibande.
Mediatrice Nyirabahinyuza; Umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'abagore mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko nta mpungenge bakwiye kugira kuko hari ibyagiye bikorwa mu rwego rwo gufasha umugore wo mu cyaro kandi bizanakomeza akurirwaho imbogamizi agifite.
ati: “ action aid turayishimira cyane. Ibikoresho byatanzwe byo gufasha mu gucana turondereza ibicanwa, imbabura ndetse n’ibindi byo kubikamo ibyo kurya, hari ibigega bifata amazi byatanzwe, ndetse n’ibindi byagiye byubakwa ku ngo. “
Anashimangira ko hakenewe ubufatanye mu bashakanye, ati: “Mba numva njyewe aho imyimvire yacu igeze uyu munsi mu cyaro, uburyo bwo gutera imbere ni ugufatanya. Kandi buri wese agakora icyo ashoboye kurusha undi.”
Dr. MURWANASHYAKA Emmanuel; Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, avuga ko umugore wo mu cyaro cy’i Nyabimata bamuteganyiriza kumwongerera ubumenyi mu byamuteza imbere.
Ati: “mu kinyarwanda baravuga ngo umugore niwe mutima w’urugo. Ni ukuvuga ngo kugira ngo urugo rumere neza, kugira ngo igihugu kimere neza ni uko nyine kiba cyitaye ...cyangwa umuryango witaye kuri wa mutima w’urugo w’umugore kugira ngo ushobore gutera imbere: yaba ari uburyo bw’imyumvire, kumuhugura no kubashishikariza kujya mu matsinda ndetse n’ubushobozi bwose bubonetse, no kubahuza n’amahirwe ahari.”
Ubuyobozi bw'Akarere bugaragaza ko mu kurinda imbogamizi umugore wo mu Cyaro, bari no kumufasha gusezerana n'uwo bashakanye imbere y'amategeko nk’ibimurinda ihohoterwa n'amakimbirane.
Buvuga ko kuva umwaka ushize hamaze gusezerana imiryango isaga 3 000 yiganjemo iyo mirenge ihana imbibi n'ishyamba rya Pariki y'igihugu ya Nyungwe, ibarizwamo n'uyu wa Nyabimata utuyemo aba bagore bagaragaje ko bagihura n’imbogamizi.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


