Nyarugenge: Abagore bahawe imashini zo kudoda n'amafaranga byo kwiteza imbere

Abagore bo mu karere ka Nyarugenge bahawe imashini zo kudoda n’amafaranga yo kubona aho gukorera, basabwe kubyaza umusaruro aya mahirwe akazabafasha kwiteza imbere no kwikura mu bwigunge kuko harimo n’abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ubuyobozi bw’akarere bwasabye abagabo gukomeza kurinda abagore ihohoterwa ahubwo bakarushaho kubashyigikira kuko aribyo bituma biyumvamo ubushobozi.

kwamamaza

Hari mu muhango wo kwizihiza umunsi w’abagore ku rwego rw’akarere ka Nyarugenge aho batanze impamyabumenyi ku bagore n’abakobwa basoje amasomo y’ubudozi bahawe mu gihe cy’amezi atandatu kugirango azabafashe kwiteza imbere.

Muri bo harimo n’abahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bakaba basabwe ko amasomo n’ubushobozi bahawe byabakura mu bwigunge bikanabafasha kwiteza imbere.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge Emmy Ngabonziza ati "baracyari bato ariko bahuye n'ihohoterwa, ni ngombwa kugirango tubafashe kugirango babashe guhangana n'ingaruka zishobora kuba zaturuka ku kuba barahohotewe ariko bongere bagarure icyizere cyo kongera kwiyubaka kandi banabone ko banashoboye ejo babe abambasaderi beza bo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorerwa bagenzi babo ariko banagaragaza n'abandi bahuye n'ibibazo nkibi bagize ko hari amahirwe n'icyizere cyo kongera kubaho kandi ukabaho neza".

"Turasaba abagabo gutinyura abagore bakababa hafi bakabagirira icyizere bakabashyigikira mu bikorwa bafite, turabasaba kandi kubarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose, umugore nubwo yaba mu mitungo myinshi ariko ugasanga umugabo atagize uruhare rwo kumurinda ihohoterwa ashobora kumukorera byose bishobora gupfa ubusa bikarangira, umugabo yakagombye kumenya ko ari umurinzi w'umugore aho ari hose".    

Abahawe imashini zo kudoda n’amafaranga yo kubabera igishoro bavuze ko agiye kubafasha muri byinshi kuko ubu bimeze nkaho batangiye ubuzima bushya.

Umwe ati "twahuye n'iryo hungabana turabyemera ariko uhuye n'ihungabana ugomba kwigirira icyizere mbere na mbere, ubuzima ntabwo bwari bworoshye ariko ubu buzima burahindutse ".

Undi nawe ati "tugiye natwe kujya tudoda tujye muri koperative nk'abandi kugirango ibyo tuzageraho tuzagire n'abandi bagenzi bacu twabigezaho".

Madamu Agatesi Marie Laetitia Mugabo, Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu karere ka Nyarugenge, yasabye aba bagore kudaheranwa n'ubwigunge kuko bafite ababumva kandi babareberera.

Ati "harimo benshi bari bari mu bwigunge ariko uyu munsi baraseka, mu nshingano inama y'igihugu ifite harimo no kubegera tukabatega amatwi tukabaganiriza, tugashobora kubumvisha ko umugore yahawe agaciro, niba twarahawe agaciro n'ubuyobozi bw'igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame, ni ngombwa ko nabo bongera kumva ko bahawe agaciro batagomba guheranwa n'amateka, batagomba guheranwa n'agahinda, bakomeze kwiyubaka bafite ababareberera, bafite ababumva, bafite igihugu, bafite umutekano, bagomba kwigirira icyizere, bagomba kwikunda, bagomba gutera imbere". 

Umunsi w’umugore ubusanzwe wizihizwa buri mwaka taliki ya 8 Werurwe ku rwego rw’igihugu no ku isi muri rusange, ariko inzego zitandukanye z’ubuyobozi zishobora guhitamo umunsi runaka bizihiza uyu munsi, mu karere ka Nyarugenge wizihijwe kuwa 5 tariki 15 Werurwe.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Mar 17, 2024 - 14:56