Nyanza-Muyira: Basezeranye imbere y’amategeko kubera amakimbirane no gusesagura!

Bamwe mu basezeranye imbere y’amategeko batuye Umurenge wa Muyira baravuga ko kubana batarasezeranye byatumaga bahora mu makimbirane, gusesagura umutungo n’ibindi….Ibi babigarutseho ubwo imiryango 14 yabanaga binyuranyije n’amategeko yasezeranaga, ku bufatanye bw’itorero rya EAR Paruwasi Bugina n’ubuyobozi bw’uyu Murenge.

kwamamaza

Iyi miryango 14 yasezeranyijwe imbere y’amategeko irimo iy’abakirisitu basengera mu itorero rya EAR Paruwasi ya Bugina, ndetse n’abandi baturage bo muri uyu Murenge wa Muyira.

Abasezeranye bahurizaho ni uko kubana mu buryo butemewe n’amategeko bigira ingaruka, yewe bakanasaba abandi batarabikora gutera intambwe nk’iyabo.

Umwe yagize ati: “ingaruka zo kubana tudasezeranye ni uko nta gaciro umudamu aba afite ndetse nanjye ubwanjye ntako mba mfite, umutungo ukawusesagura, ntubashe kuwukoresha neza. Ubu tugiye kubana neza kurusha uko twabanaga.”

Umugore yunze murye ati:“Kubana mu buryo butemewe n’amategeko akenshi bikunze kuzana amakimbirane mu rugo, n’abana baba badukomotseho ntibabone uburenganzira mu rugo, bacikishiriza amashuli noneho rimwe na rimwe bagatsinda bakabura minerval. Njyewe nasezeranye ivangamutungo, nashishikariza abatarasezerana ni uko babiganiraho mu bwumvikane bwabo ariko bibarimo bakaba baza nabo bagasezerana.”

Pasiteri Sunzu Jean Marie Vianney; Umushumba w’itorero rya EAR, Paruwasi ya Bugina, avuga ko nk’abafatanyabikorwa ba leta, bagize uruhare mu gushishikariza iyi miryango gusezerana. Avuga ko iki gikorwa ari n’inyungu mu muryango ndetse no mu itorero.

Ati: “iyi miryango rero twatekereje kuyigisha kugira ngo umuryango ube unashigikiwe n’itegeko. Nubwo tuvuga ngo abantu bazajya mu ijuru ariko ritegurirwa mu isi. Kimwe mubyo bifasha mu murimo w’Imana ni uko iyo bamaze gusezerana byemewe n’itegeko, natwe tubona uburyo bwo kubigisha ngo baze bashyingirwe mu itorero.”

Abasezeranyijwe baje basanga abandi bateye intambwe nk’iyi mbere yabo, bo mu  matorero akoreramo imishinga iterwa inkunga na Compassion Interanationale mu Turere twa Ruhango na Nyanza.

 Bahati Yusufu uyihagarariye, avuga ko mu mibare bari kugana aheza kandi uburenganzira bw’umwana baharanira buzarushaho kubahirizwa.

Yagize ati: “Twakoze imibare muri Ruhango na Nyanza, dusanga mu babyeyi dufasha harimo abagera kuri 400 babana mu buryo butemewe n’amategeko. Ubu turishimye cyane kuko aho tubitangiriye mu mezi atarenze atatu, hamaze gusezerana ababyeyi 137. Dufite abandi bemeye kuzasezerana bagera kuri 236 kuburyo dufite icyizere cy’uko uyu mwaka uzajya kurangira aba 400 bose ywabagezeho.”

“ turizera tudashidikanya ko ari inangiriro tuvuga ngo bwa burenganzira bw’umwana duharanira, ubwo nyina na se babanye mu buryo bwemewe n’amategeko, uburenganzira bw’umwana bugiye kuboneka kuko bazamwitaho….”

Muhoza Alphonses; Umunyambanaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira, avuga ko ibikorwa byo gusezeranya abaturage bizakomeza hagamijwe kubaka umuryango uzira amakimbirane.

Ati: “mu by’ukuri ni igikorwa cyiza cyane dufatanyamo n’abafatanyabikorwa bacu. Uyu munsi twafatanyije na Compassion Internationale ikorera hano I Bugina. Twashyingiye imiryango 14 isanga 71 twari twashyingiye, kandi iki gikorwa kirakomeje kugira ngo twubake umuryango uzira amakimbirane, kugira ngo abantu bose bagire uburenganzira bungana ndetse n’amategeko abarengere kimwe.”

 Muri rusange, imibare igaragaza ko mu Murenge wa Muyira  imiryango 430 ibana binyuranyije n’amategeko, nyuma y’aho igera kuri  85 ifatiye icyemezo cyo gusezerana imbere y’amategeko.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Nyanza.

 Feb 10, 2023 - 11:06