Nyanza: Barasaba ko abaturiye ibikorwaremezo bigiye kubakwa bahabwa akazi mbere y’abandi.

Abaturage barasaba ko mu gihe hari ibikorwaremezo biri kubakwa mu gace batuyemo, bajya baba aba mbere mu guhabwa akazi k’imirimo y’amaboko kugira ngo bibafashe kubona amafaranga abateza imbere. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ari ko byagakwiye kugenda, ariko abafite ikibazo yajya akimenyesha ubuyobozi.

kwamamaza

Abatuye mu Mirenge Rwabicuma na Mukingo mu Tugari twa Gacu na Kerezo nibo bagaragaza ko babangamiwe  no kudahabwa akazi k’imirimo y’amaboko na bamwe muri ba rwiyemezamirimo baza kubaka ibikorwaremezo mu gace batuyemo.

Ubwo Rukundo Emmanuel; umunyamakuru w’Isango Star, yatembereraga ahukunda guhurira abashaka imirimo y’amabobo hazwi nko ku ndege, Umwe mubo yahasanze, yagize ati: “kiba ari ikibazo ariko nawe nyine urabyihanganira kuko nta kundi wabigenza.”

“ nk’aba bari gukora mu ishyamba rya Gacu bizaniye abakozi kuva kuri A kugeza kuri Z! nta muntu w’inaha wabona ari gukoramo. Nonese aba bose bicaye aha kuko nta mbaraga bagira?[abari ku ndege] baramugaye, babana n’ubumuga? Dufite imbaraga ariko bizanira abakozi babo. Tugomba gukora ibyacu nyine, nabo bagakoresha ababo bizaniye kandi bizeye, natwe tugakora ibyacu. Bakora mu mudugudu wacu cyangwa mu karere, ariko nta kazi wabonamo!”

Uyu muturage kimwe na bagenzi bifuza ko ubuyobozi bw’akarere bwasaba abo ba rwiyemezamirimo bakajya bahabwa akazi k'imirimo y'amaboko mbere y'abandi.

Aha, batanga urugero rw’uruganda rutunganya amazi ruri aho batuye batabonyeho imirimo igihe rwubakwaga.

Meya NTAZINDA Erasme, uyobora Akarere ka Nyanza, avuga ko uko ariko byagakwiye kugenda, bityo abafite ikibazo bazajya bakimesha ubuyobozi.

Ati: “ibyo rero biraza kuba hagati ya Rwiyemezamirimo n’abagashaka. Ikibazo cy’abantu bahabwa kazi ugasanga barakanga bikaba ngombwa ko ajya kuzana abo ahandi. Ibyo rwose, abari tayali , kubahari akazi bagomba kuba bakora aho ngaho, bashoboye, hari akazi bajya baza tukabasha. Ariko ubundi niyo mabwiriza, nibyo rwiyemezamirimo tuba twavuganye, ahubwo akenshi barababura bakajya gushaka abandi.”

Abaturage bavuga ko igihe cyose bafashijwe kubona imirimo mu bikorwaremezo bizanwa mu gace batuyemo byabafasha kwikenura, bagakora bakiteza imbere hamwe n’imiryango yabo, ndetse n’igipimo cy’ubukungu bw’igihugu kidasigaye.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyanza.

 May 9, 2023 - 07:38