Nyamasheke: Sobanukirwa isano iri hagati y’ibigabiro by’umwami Rwabugiri n’umuganura.

Abatuye mu murenge Kagano baravuga ko iyo umuganura ugeze bazirikana isano uyu munsi mukuru ufitanye n’ibigabiro babona ahahoze urugo rw’umwami Kigeli RWABUGIRI. Bavuga ko ariho hantu hatari I Bwami umwami yizihirije umuganura bitewe n’uko umunsi wawo wageze uhamusanga. Inteko y’Umuco ivuga ko aha hahoze urugo rw’Umwami RWABUGIRI hazakomeza kubangabungwa nk’ahantu hafite amateka menshi cyane, harimo nay’urugamba rwo kwagura igihugu. Gusa inasaba abaturage kugira uruhare mu kuhabungabunga.

kwamamaza

Umwami Kigeri IV Rwabugiri wategetse u Rwanda guhera mu wa 1853 kugeza mu wa 1895, yari afite imirwa myinshi mu Gihugu. Imwe muri iyo yari yayubatse ku nkiko z’Igihugu kugira ngo ahategurire urugamba rwo kucyagura.

Umwe mu mirwa ya Rwabugiri yo ku nkiko wari wubatse mu Kinyaga ahitwa mu Mataba ya Nyamasheke, akaba yarahubatse ashaka gutera Ijwi n’u Bunyabungo. Ahahoze urwo rugo rw’umwami, ubu ni mu Mudugudu wa Gikuyu, Akagari ka Ninzi, Umurenge wa Kagano, mu Karere ka Nyamasheke.

Kugeza ubu, uru rugo rwabaye amateka, ariko hasigaye ibimenyetso by’ibiti binini by’imivumu aribyo bizwi nk’ibigabiro byaterwaga mu bikingi by’amarembo y’urugo rw’umwami.

Mu gihe abanyarwanda bizihiza umuganura kuri uyu wa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, abatuye mu murenge wa Kagano w’akarere ka Nyamasheke basobanukiwe isano iri hagati y’amateka y’urugo rw’umwami aha iwabo n’umunsi w’umuganura, bavuga ko uyu munsi bawuha agaciroro gakomeye bingana n’ibigabiro by’umwami Rwabugiri biri aho iwabo.

Umusaza umwe yagize ati: “kugira ngo umuganura awizihirize aha ngaha, I Nyanza, umunsi warageze ariko Rwabugiri ari hano, nuko awizihiriza hano hamwe n’abatware ba hano mu Kinyaga. Byagezaho Rwabugiri ategeka abatware ko azajya yizihiriza umuganura iwe I Nyanza, yamara kuwizihiza n’abatware nabo bagahamagara abantu nabo bakawizihiriza iwabo.”

Undi ati: “ibyo ngibyo byarabaye, Rwabugiri yengaga inzoga y’ubuki noneho akayitereka hariya! Byari umunsi mukuru.”

Ashingiye kuri iyi sano, NTAGWABIRA Andre; Umushakashatsi ku mateka ashingiye ku bisigaratongo mu nteko y’Umuco, avuga ko aha hantu hazakomeza kubungabungwa ndetse bikagirwamo uruhare n’abaturage.

Yagize ati: “Birumvikana ibigabiro ni ibiti. Igiti cy’ikivumu, uko byagenda kose ntabwo cyabaho nk’umusozi, kigera igihe kigasaza. Biriya biti nta muntu wabitemye ahubwo byarashaje.”

“ hagati rero y’ubufatanya na Akarere ka Nyamasheke n’inteko y’umuco, ubu ngubu dufite gahunda yo kugira ngo tuhasigasire dufatanyije n’abaturage bahaturiye kuburyo nubwo ibiti bisaza, ariko ahantu hakomeza guhabwa agaciro.”

Mu ngo z’umwami Kigeli IV Rwabugiri, urw’i Nyamasheke ruzwi cyane cyane kubera impamvu ebyiri arizo kuba mu 1894 yarakoreye imihango y’umuganura, birangiye atabara i Bunyabungo. Ndetse no kuba Umugogo we woromokeye i Nyamasheke mbere yo kumutabariza i Rutare ho mu karere ka Gicumbi.

@ Gabriel imaniriho/Isango Star.

 Aug 4, 2023 - 18:41