Nyamagabe-Mbazi: Kudatanga amakuru y’ahari imibiri y’abatutsi bishwe muri jenoside bikomeje bidindiza inzira y’ubumwe.

Abayute mu Murenge wa Mbazi baravuga ko kuba hari abinangira ku gutanga amakuru y'ahari imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ari bimwe mu bikomeje kudindiza inzira y'ubumwe n'ubudaheranwa. Ibi byatangajwe nyuma y'aho ahari hubatse inzu inatuwemo hagaragaye imibiri y'abatutsi.

kwamamaza

Igikorwa cyo gushakisha imibiri y'abatusi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, kiri kubera mu Mudugudu wa Muhororo, mu Kagari ka Manwari, ahari hasanzwe hubatswe inzu y'umuturage anayituyemo.

Mu bufatanye bw'inzego z'umutekano, abayobozi mu nzego z'ibanze n'abaturage, hacukuwe mu nkengero z'iyi nzu maze imibiri isangwamo.

Bamwe mu baturage bakavuga ko kuba hashize imyaka 29, hari abinangiye kugaragaza atari imibiri y'abatutsi ngo ishyingurwe mu cyubahiro ari kimwe mu bikomeje kudindiza ubumwe n'ubudaheranwa.

Umwe yagize ati:“birababaje biteye n’agahinda! Aho ureba mu ntango z’inzu twakuyemo imibiri barayishyiriyeho fondation! Ruriya rugo ureba hirya, twakuyemo indi mibiri, (…) bene urugo ntibari barigeze bayitwereka.”

Undi ati: “twebwe biraturenze kuko ntabwo dutekereza ko icyo gihe cyose gishize abantu baragiye bigishwa mu buryo bushoboka bwose, habaye hari ahakiboneka imibiri yabazize jenoside….”

“umuntu agira agahinda kubera ko atarabona umuntu, ariko iyo amubonye akamushyinguza aruhuka umutima."

NDAGIJIMANA Valens; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mbazi, avuga ko akurikije uko igikorwa kiri kugenda bishoboka ko umubare w'imibiri uzakomeza kwiyongera.

Yagize ati: “ariko kubera uburyo yangiritse ntabwo turamenya neza umubare wayo. Twahasanze toilette [ubwiherero] eshatu zirimo imibiri, ariko bakatubwira ko hari n’izindi zari ziri muri iyo nzu tugishakisha, ikigaragara cyo imibiri irahari kandi myinshi.”

SINDIKUBWABO Pacifique; Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko amakuru y'imibiri yabonetse ahatuye umuturage i Mbazi yabaye nkatungurana. Avuga ko abantu bakwiye kwisubiraho bagatanga amakuru y'ahakiri imibiri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati: “ibintu byabaye I Mbazi byaradutunguye kandi dukurikije amakuru turimo dukusanya ni uko tubona hakiri imibiri myinshi itarabashije kubonekera igihe kugira ngo ishyingurwe, rero dukomeje kuyishakisha.”

“Dufite icyizere ko tuzagenda tuyibona, nubwo bigoye kubera abaturage bakomeje kwimana amakuru no kwinangira. Ndetse muri Mbazi, ntabwo nareka kubivuga ko muri make tubona ko hari imibiri yagiye yimurwa. Ugasanga aho abantu biciwe ukabona ibice by’imibiri yabo ariko indi yaragiye yimurwa ikajyanwa ahandi.”

“ ubutumwa natanga yaba ku bantu b’I Mbazi, I Nyamagabe n’ahandi hose ni uko bagerageza, nubwo umuntu atavuga ko ariwe wayitanze ariko nibura akavuga aho akeka ko hari imibiri tukayibona, tukayishyingura kugira ngo nibura ababuze ababo muri Jenoside babashe kuruhuka.”

Mu gihe cya Jenoside, ubwo yakorwaga I Mbazi , amakuru avuga ko hari bariyeri yiciweho abatutsi. Nyiri inzu yabonetsemo iyi mibiri y'abatutsi, amakuru ahari ni ay'uko yatawe muri yombi afungirwa kuri sitasiyo ya RIB iri ku biro by'Umurenge wa Gasaka, mu karere ka Nyamagabe.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Sep 14, 2023 - 14:50