Amafaranga y’insimburamubyizi n’urugendo agenerwa abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yikubye kane

Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali n’Uturere ni urwego rugenwa n’itegeko ndetse mu gihe abayigize bahuriye mu nama bagenerwa amafaranga y’insimburamubyizi n’ay’urugendo.

kwamamaza

Nk’uko bigaragara mu Iteka rya Minisitiri rigena insimburamubyizi n’amafaranga y’urugendo ahabwa abagize Inama Njyanama, rigaragaza ko aya mafaranga yikubye inshuro zirenze enye ugereranyije n’uko byari bimeze kuva mu 2014.

Ku bagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Perezida ahabwa ibihumbi 250 by’amafaranga y’u Rwanda, Visi Perezida agahabwa ibihumbi 230 Frw, Umunyamabanga w’Inama ahabwa ibihumbi 220 Frw na ho abandi basigaye bagahabwa ibihumbi 200 Frw.

Buri mujyanama witabiriye inama ya Biro, iya Biro yaguye, iya Komisiyo cyangwa iya Komite Ngenzuzi y’Inama Njyanama mu Mujyi wa Kigali ahabwa ibihumbi 100 Frw.

Insimburamubyizi n’amafaranga y’urugendo bihabwa abagize Biro, Komisiyo, na Komite Ngenzuzi by’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ntibitangwa inshuro zirenze eshatu mu kwezi kabone n’iyo baterana inshuro zirenze eshatu mu kwezi.

Ni mu gihe ku bagize bagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali bidatangwa inshuro zirenze ebyiri mu gihembwe ku nama z’Inama Njyanama zidasanzwe, n’iyo baterana inshuro zirenze ebyiri mu gihembwe mu nama idasanzwe.

Ku bagize Inama Njyanama y’Akarere amafaranga atahanwa y’insimburamubyizi n’ay’urugendo akomatanyije bahabwa ni ibihumbi 200 Frw kuri perezida, ibihumbi 180 Frw kuri visi perezida n’umunyamabanga n’ibihumbi 150 Frw kuri buri wese mu bandi bagize Inama Njyanama.

Abagize Inama Njyanama y’Akarere bitabiriye inama ya Biro, iya Komisiyo cyangwa iya Komite Ngenzuzi, buri wese ahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo irindwi na bitanu (75.000 Frw).

Aya mafaranga ntatangwa inshuro zirenze imwe mu kwezi mu gihe ku bagize Inama Njyanama y’Akarere ari inshuro zitarenze ebyiri mu gihembwe ku nama z’Inama Njyanama zidasanzwe.

Iri teka risimbura iryo mu 2014 ryagenaga insimburamubyizi n’amafaranga y’urengendo ku bagize Inama Njyanama bitabiriye inama zisanzwe cyangwa izidasanzwe, inama za Biro y’Inama Njyanama cyangwa inama za Komisiyo y’Inama Njyanama y’Umurenge, iy’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali.

Ku rwego rw’Akagari n’urw’Umudugudu, abagize Inama Njyanama mu gihe bateranye nta nsimburamubyizi cyangwa amafaranga y’urugendo bagenerwa ndetse abagize urwego Nshingwabikorwa ku nzego z’imitegekere y’Igihugu nta nsimburamubyizi cyangwa amafaranga y’urugendo bagenerwa, ukurikije ibyo iri teka ryabigenaga.

Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yahabwaga ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda, visi perezida n’umunyamabanga bagahabwa ibihumbi 55 Frw naho abandi bajyanama bagahabwa ibihumbi 50 Frw.

Abagize Biro y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali bahabwaga ibihumbi 20 Frw igihe bitabiriye inama kimwe n’abagize Komisiyo y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Ku rwego rw’Akarere, Perezida w’Inama Njyanama yahabwaga ibihumbi 30 Frw, Visi Perezida hamwe n’Umunyamabanga bagahabwa ibihumbi 25 Frw, abandi basigaye bagahabwa ibihumbi 20 Frw. Aya mafaranga angana n’ayahabwaga abagize biro ndetse na komisiyo mu gihe babaga bitabiriye inama.

Muri iri teka rya Minisitiri ryo mu 2014, Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge yagenerwaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (5.000 Frw), Visi Perezida (4000 Frw); Umunyamabanga (4000 Frw) na 3000 Frw kuri buri wese buri wese mu bandi bajyanama. Aya yanganaga n’ayabaga agenewe abagize biro y’Inama Njyanama y’Umurenge ndetse n’abagize komisiyo y’Inama Njyanama kuri uru rwego.

Iteka rya Minisitiri rishya ntacyo rivuga ku bijyanye n’insimburamubyizi cyangwa mafaranga y’urugendo ku bagize Inama Njyanama y’Umurenge.

 Mar 28, 2022 - 10:50